RFL
Kigali

Ntitwatorokera i Burayi ariko isi ni umudugudu hari igihe twazajya kubayo bititwa gutoroka - Dream Boys

Yanditswe na: fmaufb
Taliki:6/01/2014 8:59
0




Mu kiganiro inyarwanda.com yagiranye n’abasore babiri bagize itsinda rya Dream Boys nyuma y’iminsi micye bagarutse mu Rwanda nyuma yo kumara iminsi ku mugabane w’Uburayi, basobanuye ko buri muntu agira icyerekezo mu buzima bwe ari nayo mpamvu bigoye kumenya impamvu ituma bamwe mu bahanzi bagera ku mugane w’Uburayi bagaherayo, gusa nka Dream Boys bo bakaba bafite icyerecyezo kihariye.

\"DreamDream Boys bahakana bivuye inyuma amakuru yavugaga ko bazahera i Burayi

TMC umwe mu basore bagize Dream Boys yagize ati: “Twe nka Dream Boys twemera ko u Rwanda ari igihugu gofite umutekano kandi gifite gahunda zitandukanye zateza abanyarwanda imbere, bityo rero ku muntu ufite ibyo akora agashyiramo imbaraga hari amahirwe y’uko byamugirira akamaro. Hari ibikorwa twatangiye ndetse n’ibyo duteganya gukora tutasiga ngo tujye guhera kuri zeru, gusa isi ni umudugudu wenda hari igihe kizagera umuntu akagenda bitewe n’inyungu abonamo ariko tutagiye mu buryo bwo gutoroka”

Mujyanama Jean Claude uzwi nka TMC akomeza avuga ko umuhanzi wajya i Burayi akagumayo atamucira urubanza, kuko abantu tugira intego n’uburyo tubonamo ibintu buri wese bitandukanye n’undi kandi akumva ntawe ukwiye kubirenganyiriza undi kuko nyine abantu turemye mu buryo bugiye butandukanye tudashobora guhuza imyumvire n’imitekerereze.

\"NyumaNyuma yo kuva i Burayi bemeza ko babonye ari ngombwa bagenda mu buryo buciye mu mucyo

Dream Boys basoje babwira abafana babo n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange ko babakunda kandi babashimira muri byinshi bahora babafashamo, banabizeza ko bafite ibikorwa byinshi byiza muri uyu mwaka wa 2014 harimo album yabo izaba yitwa “Data ni inde?” bateganya gushyira ahagaragara mu minsi micye iri imbere.

REBA HANO INDIRIMBO UNGARAGUZA AGATI YA DREAM BOYS:


MANIRAKIZA Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND