Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:
1847: Samuel Colt yagurishije imbunda ya mbere nto yo mu bwoko bwa Revolver kuri guverinoma ya Amerika.
1896: Utah yabaye Leta ya 45 muri Leta zinjiye mu bumwe bwa Leta zunze ubumwe za Amerika.
1966: Uguhirika ubutegetsi kwabaye mu cyahoze ari Haute Volta (Burkina Faso y’ubu), bituma inteko ishingamategeko iseswa hashyirwaho itegekonshinga rishya.
2010: Burj Khalifa, inzu ya mbere ndende ku isi yarafunguwe ku mugaragaro.
Abantu bavutse uyu munsi:
1979: Shergo Biran, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage nibwo yavutse.
1980: Miguel Monteiro, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyaportugal nibwo yavutse.
1982: Paulo Ferrari, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Argentine nibwo yavutse.
1982: Richard Logan, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.
1986: James Milner, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.
1988: Maximilian Riedmüller, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage nibwo yavutse.
1989: Jeff Gyasi, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyanigeriya nibwo yavutse.
1990: Iago Falqué, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Espagne nibwo yavutse.
1990: Toni Kroos, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage nibwo yavutse.
1990: Alberto Paloschi, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.
Abantu bitabye Imana uyu munsi:
2007: Marais Viljoen wabaye perezida wa 5 wa Afurika y’epfo yaratabaritse ku myaka 92 y’amavuko.
2010: Casey Johnson, umunyamideli akaba n’umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika yitabye Imana, ku myaka 31 y’amavuko.
2011: Mohamed Bouazizi, umunyatuniziya witwitse akaba ariwe watangije imyigaragambyo yahiritse perezida w’iki gihugu yitabye Imana, ku myaka 27 y’amavuko.
2013: Lassaad Ouertani, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Tuniziya yitabye Imana, ku myaka 33 y’amavuko.
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO