Mu bitaramo yitabira hirya no hino ku isi, Corneille Nyungura ntatinya kwerekana ko yishimira kuba ari umunyarwanda haba mu indirimbo akora asigaye aririmba mu Kinyarwanda avuga u Rwanda cyane cyane Kigali.
Uyu muhanzi nyarwanda ukomoka mu cyahoze ari Butare ubu hitwa Huye n’ubwo asa nk’aho atari umunyarwanda dore ko yahabaye igihe gito cy’ubuzima bwe ubundi agahita yerekeza hanze y’u Rwanda ari naho akorera umuziki we cyane cyane mu Bufaransa na Canada, yeretse isi yose ko ari umunyarwanda ndetse abyifitemo mu maraso.
Ibi Corneille Nyungura yabigaragaje binyuze mu magambo y’ikinyarwanda yanditse ku rubuga rwa twitter yifuriza abafana be bose umwaka mushya muhire wa 2014. Abakurikirana Corneille bakabakaba 160,000 babonye aya magambo y’ikinyarwanda yanditse bamwe bibatera urujijo ndetse bakamusaba kubyandika mu ndimi z’amahanga gusa nta kintu yabasubije.
Mu magambo ye, Corneille Nyungura ufite ubwenegihugu bwa Canada yanditse kuri twitter mu Kinyarwanda ati, “Mbifurije umwaka mushya muhire y\'all(mwese)!!! Amata n\'ubuki(hano yashakaga kwandika ngo uzababere uw’amata n’ubuki)!!!!!”
Umubare munini w’abamukurikira kuri twitter ni abanyamahanga, bamwe bakibona aya magambo bamusabaga kuyahindura mu Gifaransa gusa nta kintu yabihinduyeho ahubwo bake mu banyarwanda bamukurikirana nibo bamwandikiye bamwifuriza umwaka mushya muhire. Mu bamwandikiye harimo umuhanzi mugenzi we Kizito Mihigo wamwandikiye agira ati, “@corneillemusic Umwaka mwiza nawe notre frère(muvandimwe wacu)”
Nyungura yanditse aya magambo y’ikinyarwanda nyuma y’igihe gito akoze indirimbo yise Les Sommets de nos vie aririmbamo umujyi wa Kigali. Hari n’indi yise Tu merites Tu mérites mieux yakoranye na Gage, muri iyi ndirimbo akaba aririmbamo amagambo y’ikinyarwanda nk’aho yagiraga ati, “Ugomba kubyumva…”
Hari benshi ku isi batazi ko Nyungura ari umunyarwanda ndetse hari n’abanyarwanda bakeka ko yaba atazi ikinyarwanda cyangwa yibagiwe u Rwanda nyamara we akomeje kubishimangira haba mu bihangano bye cyangwa mu magambo avuga.
Amwe mu mateka n’ibikorwa bya Nyungura Corneille
Umuhanzi Corneille amazina ye nyakuri ni Cornelius Nyungura, ni umuhanzi akaba umwanditsi w’indirimbo. Ni umunyarwanda ufite ubwenegihugu bwa Canada akaba yaravutse ku itariki ya 24 Werurwe 1977 avukira Fribourg-en-Brisgau muri Allemagne(mu Budage) ari naho ababyeyi be bigaga.
Mu bwana bwe, Nyungura Corneille yabaga mu Rwanda. Mu 1993 nibwo yiyumvisemo impano y’ubuhanzi muri we. Yahise yinjira mu itsinda ryaririmbaga injyana ya RnB mu Rwanda ndetse muri icyo gihe ni nabwo yatangiye kwandika indirimbo zitandukanye . Umuziki we watangiye wisanisha mu njyana ya soul na funk zo muri Amerika. Abamwigishaga mu buhanzi bwe ni Prince, Marvin Gaye , Stevie Wonder na Michael Jackson.
Iri tsinda Corneille yabagamo mu Rwanda ryaje kwegukana igihembo cya \"Découverte 1993\" cyatanzwe na televiziyo y’u Rwanda.
Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yabaye Corneille Nyungura afite imyaka 16. Muri Jenoside nibwo uyu muhanzi yabuze ababyeyi n’abavandimwe be gusa we yaje kurokoka. Nyuma yaje guhungira muri Congo icyo gihe yitwaga Zaïre . Ageze muri iki gihugu yaje guhura n’umuryango w’abadage wari inshuti n’ababyeyi ba Corneille bamuha ubuhungiro.
Uyu ni we mugore wa Corneille
Muri Kamena 1997 yavuye muri Allemagne( u Budage) yerekeza muri Canada kwiga amasomo ye ya kaminuza muri Université Concordia mu mujyi Montréal. Nyuma y’amezi make amaze kugeza Québec (Canada yahuye na Pierre Gage na mugenzi we Gardy Martin (alias Gardy Fury) bahita bashinga itsinda ryitwa O.N.E ndetse Corneille ahita yandika indirimbo yabo bakoze mbere ndetse iracurangwa cyane ku maradiyo yo muri Canada.
Muri 2001 yaje gutandukana na O.N.E ajya gukora umuziki ku giti cye. Yahise atangira gukora alubumu ye ya mbere ndetse muri 2002 aza kugira amahirwe ibikorwa bitandukanye bya muzika yakoze bimugirira akamaro. Yakoze indirimbo yise Ce Soir , COCKTAIL R&B 2 (Ghetto R\'n\'B/Sony Music) n’indi yise Si seulement on s\'aimait zari zigize alubumu Hip Hop Folies yariho zimwe mu ndirimbo yakoranye n’abahanzi Passi, Daddy Mory, K-mel, Sniper, Nâdiya, Sheraz, EJM, Nathalie Loriot, La Fouine…
Muri 2002 iyi ndirimbo Clan Chill (avec K-Maro) yaramenyekanye cyane, Avec Classe(yakunzwe cyane ubwo yayikoze muri 2002) Ensemble na Rêves de Star(2003), Parce qu\'on vient de loin, Seul au monde na Comme un fils(2004), Le bon Dieu est une femme(2005). Muri 2006 yakoze: Les marchands de rêves, Reposez en paix, Viens, L\'Or de nos vies (avec le collectif Fight Aids). Muri 2007 yakoze Back to life, Too much of everything(2007), En attendant(2009) ,Elle me ment(2010)
Muri 2011 yakoze: Le meilleur du monde (avec TLF), Le jour après la fin du monde, Des Pères, des Hommes et des Frères (avec La Fouine), Histoires Vraies (avec Youssoupha)
Muri 2012 yakoze izitwa Co-pilot (feat. Kristina Maria), Au bout de nos peines (feat. Soprano), Quand tu danses (Génération Goldman)
Muri 2013 yakoze indirimbo zakunzwe cyane nka Demain On Verra (feat La Fouine), Cœur de guerrier (feat youssoupha , big ali & acid ), À l\'horizon (feat Kery James), Le Soleil Donne Tropical Family , Bonne Idée (Génération Goldman vol 2)
Mu mwaka wa 2013 kandi yamuritse indi alubumu yise Entre Nord et Sud.
Munyengabe Murungi Sabin
TANGA IGITECYEREZO