Hari umusore umwe witwaga David, yahoraga yigunze akibaza impamvu adakunzwe ndetse akabona n'umuryango we utamwitayeho, cyane ko yari afite Papa we gusa n'abavandimwe babiri naho mama we yari yarapfuye David akiri muto.
David yahoraga yumva ari wenyine, akumva nta gaciro afite ndetse akumva yavukiye kuruha. Ni uko agera aho yumva bimaze kumurenga arambiwe kubaho adakunzwe, atekereza kujya kure cyane ngo arebe ko nibura hari uzabona atagihari akumva ko yari afite agaciro.
Ni uko rero David afata umwanzuro wo kubeshya iwabo ko yapfuye, ajya kure y'iwabo maze atuma umwana w'umushumba waragiraga intama anamwemerera ibihembo ngo agende abeshye iwabo ko David yaguye mu ruzi rukamutwara. David yagirango arebe ko wenda urupfu rwe hari uwo rwababaza, maze aguma aho yari ari icyumweru cyose.
Ni uko nyuma y'icyumweru arongera atuma wa mwana ngo agende arebe uko iwabo babyifashemo, ni uko umwana aragenda agezeyo asanga bari mu gahinda ndetse batangiye n'ikiriyo.
Ni uko wa mwana abaza mushiki wa David ati: Nonese muri mu kiriyo cya David? Mushiki aramusubiza ati: David kugeza ubu ntiturabasha kubona umurambo we, gusa twizeye ko wenda ashobora kuba yaratabawe uruzi ntirumwice tukaba tuzamubona. Ahubwo ubu turi mu kiriyo cya nzogokuru, yahise yitaba Imana akimara kumva ko umwuzukuru we David yaguye mu ruzi. Kuva mama yakwitaba Imana nyogokuru yakoze ibishoboka yita kuri David ari uruhinja, yamukundaga bihebuje. Yumvise rero iby'urupfu rwe umutima urahungabana ahita atabaruka.
ISOMO: Si David wenyine na bamwe muri twe bajya bumva banzwe, ntawe ubitayeho; bakibaza impamvu bariho ndetse hakaba n'ubwo bumva gupfa byabarutira kubaho. Ibibazo by'ubukene, ubupfubyi, ibibazo by'imiryango n'ibindi bishobora gutuma wumva ko nta byiringiro by'ahazaza ufite, ukumva udakunzwe, ukumva ntawe ukwitayeho ndetse hakaba n'ubwo wumva nta gaciro uhabwa kuburyo uramutse unapfuye ntawe byababaza.
Ariko nyamara inkuru nziza kuri wowe wihebye ndetse wiyanze, ndakubwiza ukuri ko ukunzwe kandi hari abaguha agaciro kanini bagashimishwa n'uko uhari. Hari abantu bagukunda kandi barizwa no kukubona ubabaye n'ubwo batakwereka amarira bakuririra. Hari abakwifuriza ibyiza kandi bagukunda kuruta uko wabitekereza, wowe icyo usabwa ni ukwikunda ubwawe, ukagerageza kumwenyura n'ubwo byaba bikomeye, ukagerageza gukora ibigushimisha n'iyo waba ufite agahinda ubundi byose ukabitura Imana kuko izakubera inshuti isumba izindi. Abagukunda bose siko babbyerura nyamara ntibukubuza kuba ukunzwe rwose n’iyo waba impfubyi cyangwa se incike menya ko hari abaguhoza ku mutima.
Theogene Manirakiza
TANGA IGITECYEREZO