Kigali

Abanyarwandakazi ni beza kurusha abakobwa b'iwacu-Ramsey (AMAFOTO)

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:23/06/2013 18:36
0




Uyu mukinnyi w’amafilime w’umunya Nigeriya ariko umaze kubaka izina muri cinema yo muri Hollywood mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru yabanje kuvuga ibyiza yabonye mu Rwanda ku nshuro ya mbere ahageze, avuga uburyo yasanze iki gihugu gifite isuku n’umutekano.

Mu byiza yabonye mu Rwanda, Ramsey yavuze ko yasanze abanyarwandakazi ari beza cyane kurusha uko yabikekaga.

Ramsey ati, “icyo navuga kindi nabonye mu Rwanda ni uko abanyarwandakazi ari beza cyane kurusha abo nsanzwe mbona.”

Ramsey na Washington muri uyu muhango

Si Ramsey wenyine uvuze ubwiza bw’abanyarwandakazi dore ko abakinnyi bakomeye bagiye bagera mu Rwanda, abahanzi nka Sean Kingston, Jason Derulo…bagiye bavuga ko abakobwa bo mu Rwanda ari beza cyane.

Abanyamakuru bari benshi mu kiganiro na Ramsey. Hano buri munyamakuru yabazaga ikibazo yumva yifuza

Umunyamakuru wa CCTV yo mu Bushinwa amubajije niba hari icyo yavuga kuri cinema yo mu Rwanda , Ramsey yavuze ko ntafilime n’imwe yo mu Rwanda azi kuburyo yagira icyo avuga ku mikinire n’iterambere rya cinema yo mu Rwanda gusa yavuze ko ikompanyi cyangwa abantu bakora filime bazamushaka ngo babe bagirana ubufatanye yiteguye kuzagaruka mu Rwanda.

Uyu mukinnyi w'amafilime yari yambaye kinyarwanda. Yafashe umwanzuro wo gutahana muri Amerika iyi myenda

Ramsey ati, “Nzagaruka. Nihagira abantu bankenera nzagaruka. Mu Rwanda ni heza”

Twabibutsa ko Ramsey Tokunbo Nouah Jr, yavutse ku itariki ya 16/7/1973, yavukiye muri edo, ho muri Nijeriya. Se umubyara avuga muri Israeli naho nyina akavuka muri Yoruba. Yize amashuri abanza muri Atara Primary School akomereza muri Community Grammar School mu mujyi wa Lagos.

Mu kinigi hari hakubise huzuye. Bamwe bahisemo kwicara mu biti kugirango barebe neza ibyaberaga aha hantu

Asoza ijambo rye ry'Icyongereza, Ramsey yavuze ikinyarwanda ati, "Murakoze Cane"

Ramsey yize Kaminuza ibijyanye na Mass Communication muri Kaminuza ya University of Lagos. Mu mwaka wa 2010 nibwo yegukanye igihembo cya  African Movie Academy Award . Uyu mukinnyi azwi cyane muri filime zivuga ku rukundo akaba akundwa cyane n’abantu b’igitsinagore bakunda kureba filime akina.

Munyengabe Murungi Sabin.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND