RFL
Kigali

Perezida Paul Kagame ku rutonde rw'abazahabwa ibihembo na Forbes

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:5/06/2013 18:08
0




Nk’uko byatangajwe na XCitenews, kuri uru rutonde rw’abantu 15 bazahembwa na Forbes kubera ibikorwa by’indashyikirwa mu bukungu , politiki, kuzana impinduka ,itangazamakuru, kuzana udushya ndetse n’ibindi byagize impinduka nziza ku bukungu bwa Africa zizahembwa mu muhango udasanzwe uzabera mu mujyi wa  Lagos ho muri Nigeriya.

Muri aba bantu 15 bazahembwa, hagaragaraho umuyobozi w’igihugu cy’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame kubera ibikorwa byiza yakoze mu guteza imbere ubukungu ari nabyo byahesheje u Rwanda gutorerwa kuba  kimwe mu bihugu byiza byo gukoreramo ibikorwa Bizana iterambere.

Perezida Paul Kagame, umwe mu bazahembwa na Forbes

Umuhanzi 2Face Idibia 

Kuri uwo munsi, muri Nigeriya hazatangizwa televiziyo ikomeye ya EbonyLife TV izaba ikora ibijyanye n’imyidagaduro. Abazahabwa ibi bihembo bazabishyikirizwa na Mr Steve Forbes umuyobozi mukuru akaba n’umwanditsi mukuru wa Forbes Media.

Dore abantu 15 bazahembwa ku itariki ya 30/6/2013:

1. Dr. Goodluck Ebele Jonathan, ni perezida wa Nigeria, azahemberwa kuba yarazamuye itangazamakuru ry’imyidagaduro muri Nigeriya.

2. Perezida John Dramani Mahama wa Ghana, azahemberwa kuzamura igihugu cye mu bukungu.

3. Perezida Jacob Zuma wa Afurika y’Epfo, azahemberwa kuba igihugu cye cyarabaye icya mbere muri Afurika cyakiriye imikino y’igikombe cy’isi.

4. Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame , azahemberwa kuba yarateje imbere igihugu mu bijyanye no kwagura ibikorwa by’ubucuruzi.

5. Tope Shonubi, Tonye Cole na Ade Odunsi: nibo batangije  umushinga wa Sahara Energy Resources Limited.

6. Isabel Dos Santos, azahemberwa kuba yarabaye umugore wa mbere ukize muri Africa.

7. Uzoamaka Maduka, ni umunya Nigeriya, azahemberwa kuba yarabashije kuba umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru gikomeye ku isi ‘The American Reader’  ku myaka 25 y’amavuko gusa.

8. Toyin Odutola, ni munyabugeni w’umunyaNigeria , azahemberwa kuba yarashyizwe ku rutonde rw’abahanga bari munsi y’imyaka 30 y’amavuko mu bijyanye na “Art&Style”  mu mwaka wa  2012.

9. Joke Silva, azahemberwa kuba kubumwe mu bantu bagaragaje ubushake budasanzwe era mu gukora film zikundwa na benshi muri Africa.

10. King Sunny Ade, azahemberwa uruhare yagize mu guteza imbere muzika yo muri Africa.

11. Ebenezer Obey, na we azahemberwa uruhare yagize mu kuzamura umuzika muri Africa.

12. Onyeka Onwenu, bazamuhembera uruhare yagize mu kuzamura umuzika muri Africa.

13. Sir Victor Olaiya, kubera uruhare rwe mu kuzamura muzika ya Africa.

14. 2Face Idibia, azahemberwa uruhare yagize mu kuzamura muzika ku mugabane w’Africa.

15. Deola Sagoe, azahemberwa uruhare rukomeye yagize mu guteza imbere imyambarire yo muri Africa.

Munyengabe Murungi Sabin.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND