Uyu musore usanzwe ukinana na Haruna Niyonzima mu ikipe ya Yanga Africans yagombaga kuhagera tariki ya 28/05/2013 nyuma y’uko ikipe ye yari imaze gutsinda Simba FC, gusa ibyo yatangarije umutoza Eric Nshimiyimana ko agiye kuza, ntiyigeze abyubahiriza.
Mbuyu Twite ni we mukinnyi ukina hanze y’u Rwanda wahawe ubwenegihugu wari witabajwe gusa, bikaba byari byibajijweho n’abantu benshi impanvu yabyo. Umutoza Eric Nshimiyimana yasubije ko uyu musore amenyeranye n’abakinnyi bakina mu Rwanda, avuga ko hari byinshi bamwigiraho.
Abakinnyi b'Amavubi Haruna na Mbuyu bose bakinana muri Yanga Africans.
Nguwo Mbuyu Twite wasuzuguye u Rwanda
Mbuyu Twite yahawe ubwenegihugu bw'u Rwanda
Uyu mukinnyi si ubwambere yanze kwitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu kuko bibaye ubugira gatatu, abantu bakaba batumva impamvu agikomeza kwitabazwa kandi amaze gusuzugura igihugu inshuro eshatu.
Mbuyu ni uwa kabiri mu bunamye uhereye ibumoso. Yagiriwe icyizere none yanze kwitabira ubutumire bw'u Rwanda
Olivier Karekezi wa CA Bizertin, yahageze uyu munsi mu rukerera, akaba yahise asanga abakinnyi bagenzi be i Rubavu akazahugurukana nabo ku munsi w’ejo kuwa kane berekeza i Bamako.
Karekezi na Kagere nibo bamwe mu bakinnyi bamenyereye u Rwanda ruzacungiraho.
Amahirwe y’u Rwanda yo kwerekeza mu gikombe cy’isi arasa nkaho yarangiye, gusa uyu mukino umutoza Eric Nshimiyimana akaba azawifashisha cyane mu gushaka uko abakinnyi bazakina na Ethiopia mu marushanwa ya CHAN bamenyerana.
Jean Luc Imfurayacu
TANGA IGITECYEREZO