RURA
Kigali

Amavubi yanganyije na Lesotho, inzira y'Igikombe cy'Isi izamo amagorane-AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:25/03/2025 16:34
0


Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yanganyije na Lesotho igitego 1-1 mu mukino wa Gatanu mu itsinda C mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy'Isi maze amahirwe y'abanyarwanda yo kujya mu gikombe cy'Isi akomeza kuyoyoka.



Kuri uyu wa Kabiri itariki 25 Werurwe 2025, Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi yakiriye iy'Ingona (Likuena) za Lesotho mu mukino wa Gatandatu mu itsinda C mu gishaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera mu bihugu bitatu aribyo USA, Canada na Mexico.

Umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1 maze u Rwanda ruguma ku mwanya wa Kabiri kuko Nigeria yananiwe gutsinsa Zimbabwe. 

Mu yindi mikino yakinwe mu itsinda C, Zimbabwe yanganyije na Nigeria 1-1 naho Afurika y'Epfo itsinda Benin ibitego 2-0.

Kugeza ubu itsinda C riyobowe na Afurika y'Epfo ifite amanota 13, u Rwanda ni urwa Kabiri n'amanota 8 nta gitego ruziganye nta n'umwenda w'igitego rufite, Benin nayo ni iya Gatatu n'amanota 8 n'umwenda w'igitego kimwe, Nigeria ni iya 4 n'amanota 7, Lesotho ni iya Gatanu n'amanota 6 naho Zimbabwe igize amanota ane.

Kuva u Rwanda rwatandukana n'umutoza Trosten Frankl Spitller umusaruro ukomeje kuba mubi ku wamusimbuye

U Rwanda rwanganyije na Lesotho 1-1 maze rurushwa amanota 5 n'Afurika y'Epfo

UKO UMUKINO WAGENZE UMUNOTA KU MUNOTA

UMUKINO URARANGIYE

90+2' Omborenga Fitina yari akiniye neza Kwizera Jojea ariko umupira uramurengana.

90' Kwizera Jojea yari ashatse kongera guhagurutsa abanyarwanda ariko Satani aritambika.

88' Mugisha Gilbert yari akinanye neza na Raphael York ariko umuzamu wa Lesotho arongera aratabara.

87' Abakinnyi b'u Rwanda bari gushaka ko babona uburyo bwo gutsinda igitego cya Kabiri ariko byanze.

81' Neo Mochachane atsinze igitego cyo kwishyura cya Lesotho acecekesha abanyarwanda.

81' Goooooooooooooooooooooooooooooooooo! Neo MoChachane

80' Raphael York yari ahaye Mugisha Gilbert umupira mwiza ariko awutera ku ruhande.

79' Kwizera Jojea yari yongeye gushota umupira mu izamu rya Lesotho ariko umuzamu aratabara umupira usubiye kwa Muhire Kevin, awutera hejuru y'izamu.

76' Ikipe y'igihugu y'u Rwanda ikoze impinduka maze Samuel Guerette na Raphael York basimbura Nshuti Innocent na Hakim Sahabo.

75' Abakinnyi ba Lesotho nabo bakomeje kurwana no kubona igitego cyo kwishyura ariko abakinnyi b'u Rwanda bakomeje kubigisha umupira.

70' Niyomugabo Claude yari acometse umupira imbere y'izamu rya Lesotho ariko umuzamu Moerane arongera arigaragaza.

66' Kufura izamuwe na Muhire Kevin ariko Manzi Thiery ateye umutwe umuzamu wa Lesotho afata umupira.

65' Kufura y'u Rwanda nyuma y'ikosa Nshuti Innocent akorewe na Komho Kalake.

64' Mugisha Gilbert yari yigize Lamine Yamal acenga abakinnyi bose ba Lesotho ariko ku mahirwe macye umupira unyura hanze y'umurongo abasifuzi baramuhagarika.

62' Hakim Sahabo yari aryamye hasi ariko amaze kuvurwa agaruka mu kibuga umukino urakomeza.

Kwizera Jojea yamaze guhagurutsa abanyarwanda

57' Kwizera jojea afunguye amazamu ku ruhande rw'u Rwanda nyuma yo kwisanga asigaranye n'umuzamu wa Lesotho maze akamuroba umupira mwiza cyane.

57' Goooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Kwizera Jojea

55' Ikipe y'igihugu ya Lesotho ikoze impinduka. 

54' Kufura izamuwe na Hakim Sahabo ariko umuzamu wa Lesotho umupira arawufata.

53' Kufura y'u Rwanda nyuma y'ikosa Kwizera Jojea akoresheje Mathele.

50' Umuzamu wa Lesotho Moerane bamaze kumuvura maze umukino urakomeza.

47' Mugisha Gilbert yari atsinze igitego cy'u Rwanda ariko azasifuzi baracyanga kubera ko umunyezamu wa Lesotho Moerane yari aryamye hasi.

45' Abakinnyi b'u Rwanda bagarukanye imbaraga zidasanzwe bareba ko batsinda umukino bakuzuza amanota 10.

IGICE CYA KABIRI KIRATANGIYE

Ubwigarizi bw'u Rwanda nabwo bukomeje guhagarara neza cyane

Muhire Kevin mu bakinnyi bakomeje kugora ikipe y'igihugu ya Lesotho 

Abakinnyi ba Lesotho bakoze iyo bwabaga barwana ku ikipe yabo ubwo yari yugarijwe n'u Rwanda

Igice cya mbere kirangiye ari ubusa ku busa hagati y'u Rwanda na Lesotho

IGICE CYA MBERE KIRARANGIYE

45+1' Breng yari akase umupira imbere y'izamu ry'u Rwanda ariko Ntwari Fiacre arawufata neza cyane.

44' Hakim Sahabo yari yibye umupira ba myugariro ba Lesotho ariko awuteye unyura ku ruhande gato.

42' Hakim Sahabo ahererekanyije Koruneri na Kwizera Jojea ariko abakinnyi ba Lesotho baratabara.

42' Kwizera Jojea yari yakiriye umupira mwiza ahawe na Nshuti Innocent ariko ateye umupira umuzamu wa Lesotho Moerane awushyira muri koruneri.

38' Muhire Kevin yari yakiriye umupira mwiza uturutse kwa Kwizera Jojea ariko umuzamu wa Lesotho Moerane arawumutanga.

36' Hakim Sahabo ateye ishoti rikomeye ariko umupira unyura hejuru y'izamu rya Lesotho.

35' Nshuti Innocent yari ateye ishoti rikomeye mu izamu rya Lesotho ariko umupira ugonga umutambiko w'izamu.

32' Mutsinzi Ange yari ateye umutwe ukomeye ku ishoti rivuye muri koruneri ya Kwizera Jojea ariko umupira ujya hanze y'izamu.

32' Koruneri Kwizera Jojea ayihererekanyije na Hakim Sahabo ariko abakinnyi ba Lesotho bawusubizamo.

31' Kwizera Jojea yari ateye kufura y'u Rwanda ariko umuzamu wa Lesotho Moerane umupira muri koruneri.

30' Kufura y'u Rwanda nyuma y'ikosa rikorwe Muhire Kevin.

27' Mugisha Gilbert yari ateye ishoti rikomeye mu izamu rya Lesotho maze Matsua aritambira ariko yari ahaburiye ubuzima Imana ikinga ukuboko.

22' Neo Mokhachane yari azamukanye umupira ariko ateye ishoti Ntwari Fiacre awushyira muri koruneri itagize icyo imarira ikipe y'igihugu ya Lesotho.

20' Hakim Sahabo yari ashose ishoti rikomeye mu izamu rya Lesotho ku mupira wari uturutse ku bwumvikane bwa Omborenga Fitina na Kwizera Jojea ariko umuzamu wa Lesotho Moerane aratabara.

18' Kwizera Jojea yari atanze umupira mwiza ashakisha Nshuti Innocent ariko agenda gahoro Lesotho irawifatira.

15' Amakipe yombi agiye gusoma ku mazi.

13' Kwizera Jojea yari ateye ishoti rikomeye mu izamu rya Lesotho maze umunyezamu Moerane aratabara.

12' Mutsinzi Ange arahagurutse umukino urakomeza.

9' Mutsinzi Ange aryamye hasi ntawumukozeho.

8' Kufura ya Lesotho itewe na Bereng ariko Kwizera Jojea aritambika akuramo umupira.

5' Kwizera Jojea yari afashe icyemezo cyo gucenga ubwugarizi bwa Lesotho ariko Nshuti Innocent amupira awakiriye awutanga nabi maze amavubi awisubije ubwugarizi bwa Lesotho buragoboka.

3' Mutsinzi Ange Jimmy yari asubiyemo amakosa nk'ayo yakoze ku mukino wa Nigeria ariko Mathele Thabo umupira awutera hejuru y'izamu ry'u Rwanda.

1' Nshuti Innocent yari ashatse Kwizera Jojea ariko Rasenthuntsa atabara amazamu ya Lesotho.

0' Umukino utangijwe n'ikipe y'igihugu ya Lesotho ariko bageze imbere y'izamu ry'u Rwanda bakora amakosa.

UMUKINO URATANGIYE

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rw'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi ni Ntwari Fiacre, Niyomugabo Claude, Mutsinzi Ange, Hakim Sahabo, Muhire Kevin, Gilbert Mugisha, Fitina Omborenga, Bonheur Mugisha, Thiery Manzi, Nshuti Innocent na Kwizera Jojea.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rw'ikipe y'ingihugu y'Ingona za Lesotho ni Sekhoane Moerane, Motlomelo MKHWAZANI, Rethabile RASETHUNTSA, Tsepo TOLOANE, Tshwarelo BERENG, Hlompho KALAKE, Neo MOKHACHANE,  Lemohang LINTSA,  Thabang MALANE, Lehlohonolo MATSUA na Thabo MAKHELE. 

Abakinnyi b'u Rwanda ubwo bari bari kwishyushya mbere y'uko umukino utangira 

Ni umukino ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi igiye gukina ishakisha amanota atatu kugira ngo irebe ko yasubira mu buryo bwiza bwo guhatanira itike y’igikombe cy’isi cyane ko Rwamaze gutakaza umwanya wa mbere wafashwe na Africa y’Epfo.

Uko u Rwanda rurakina rushaka amanota atatu ni nako Lesotho iza gukina ishaka amanota atatu kuko iramutse itsinze uyu mukino yahita igira amanota 8 maze ikajya mu myanya ine ya mbere mu itsinda C, maze u Rwanda rukanjya mu myanya ibiri ya nyuma.

Mu mateka y’ibi bihugu ntabwo byakunze guhura mu mupira w’amaguru kuko byakinnye umukino umwe gusa. Ni umukino wakinwe muri aya marushanwa yo gushaka itike y’igikombe cy’isi mu mikino ibanza ariko warangiye u Rwanda rutsinze Lesotho igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Kwizera Jojea.

Mu mikino iheruka ibihugu byombi byaratsinzwe ubwo byakinaga imikino ya Gatanu mu itsinda C, kuko u Rwanda rwatsinzwe 2-0 na Nigeria naho Lesotho itsindwa 2-0 na Africa y’Efo.

Mu mikino itanu imaze gukinwa mu itsinda C, Africa y’Epfo ni iya mbere n’amanota 10, Benin ifite amanota 8, u Rwanda rufite amanota 7, Nigeria ifite amanota 6, Lesotho ifite amanota 5, naho Zimbabwe ifite amanota atatu. 

INSHAMAKE Y’IMIKINO  U RWANDA RUMAZE GUKINA MU ITSINDA C

1. Rwanda VS Zimbabwe

Umukino wa mbere w’u Rwanda mu itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’isi Amavubi yanganyije na Zimbabwe 0-0 mu mukino wabereye kuri Stade Huye ku itariki umukino wakinwe ku itariki 15 Ugushyingo 2023.

Muri uwo mukino Zimbabwe yabonye amahirwe akomeye yo gutsinda ku munota wa 7, ariko Muskwe Admiral Dalindela ntiyashobora gutsinda. Ku ruhande rw’Amavubi, Byiringiro Lague yabuze igitego ku munota wa 20, naho Djihad Bizimana agerageza ishoti rikomeye ku munota wa 21, umupira uca hanze. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0, Mugisha Bonheur yari abonye amahirwe akomeye kuri koruneri ya Hakim Sahabo.

Mu gice cya kabiri, umutoza w’Amavubi yakoze impinduka, ariko ikipe ya Zimbabwe yakomeje kwiharira umukino, ibona amahirwe menshi harimo koruneri enye mu minota 20 ya mbere. Amavubi nayo yagize uburyo bubiri bukomeye, harimo igitego cyari gishoboka ku munota wa 90, ariko Niyomugabo Claude ateye umupira uca hejuru y’izamu.

Umukino warangiye amakipe yombi anganyije 0-0 maze Amavubi ajya kwitegura umukino wa Afurika y’Epfo wabaye tariki 21/11, naho Zimbabwe ijya kwitegura Nigeria umukino wakinwe tariki 19/11/2023.

Muri uwo mukino abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rw’u Rwanda ni Ntwari Fiacre, Bizimana Djihad, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Mugisha Bonheur, Hakim Sahabo, Mugisha Gilbert, Nshut Innocent na Byiringiro Lague

Ku ruhande rwa Zimbabwe ni Donovan Fungai, Takwara John Gerald, Hadebe Teenage Lingani, Lunga Divine Xolile, Mbeba Andrew Kabila, Brian Banda Jasper, Marshall Munetsi Nyasha, Marvellous Nakamba, Prince Dube Mpumeleo, Musona Walter Tinotenda, Muskwe Admiral Dalindela.

2. Rwanda VS South Africa

Umukino wa kabiri mu itsinda C Ikipe y’Igihugu Amavubi yatsinze Afurika y’Epfo ibitego 2-0 ku itariki 21/11 2023 mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 maze ibona amahirwe yo kuyobora itsinda C n’amanota 4.

Igitego cya mbere cy’Amavubi cyatsinzwe na Nshuti Innocent ku munota wa 11 nyuma yo gucika ba myugariro ba Afurika y’Epfo maze atera ishoti rikomeye. Ku munota wa 27, Mugisha Gilbert yatsinze igitego cya kabiri, aciye mu bakinnyi ba Afurika y’Epfo, asigarana n’umunyezamu Williams, maze atera umupira mu rushundura.

Amavubi yakomeje kwihagararaho, abona andi mahirwe ariko ntiyongera gutsinda. Abafana bari kuri Stade ya Huye batashye bishimiye intsinzi, kuko Amavubi yari amaze kugira amanota ane yayahaye amahirwe yo kuyobora itsinda C.

Muri uwo mukino abakinnyi umutoza w’u Rwanda Trosten Frank Spitller yari yabanje mu kibuga ni Ntwari Fiacre, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Niyonzima Olivier, Muhire Kevin, Bizimana Djihad, Byiringiro Lague, Nshuti Innocent na Mugisha Gilbert.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Africa y’Epfo ni Ronwen Haydrn Williams, Bongokuhle Mayambela, Mihlali Mayembela, Aubrey Maphosa Modiba, Tebeho Mokena, Khuliso Mudau, Nkosinathi Sibisi, Sphephelo S'miso Sithole, Percy Muzi Tau, Siyanda Xulu na Themba Zwane.

3. Rwanda VS Benin

Ku itariki ya 6 Kamena 2024 Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yatsinzwe na Benin igitego 1-0 mu mukino wa gatatu wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Umukino wakiniwe muri Côte d’Ivoire, aho igitego rukumbi cyatsinzwe na Dodo Dokou ku munota wa 37, nyuma y’aho Benin yari imaze kurusha Amavubi mu guhanahana no gutera koruneri nyinshi.

Mu gice cya kabiri, u Rwanda rwagerageje gushaka igitego cyo kwishyura, umutoza Torsten Frank Spittler akora impinduka zinjijemo abakinnyi barimo Muhire Kevin na Jojea Kwizera. Amavubi yabonye amahirwe, ariko ba myugariro ba Benin n’umunyezamu Dandjinou Marcel bakomeza kwihagararaho.

Umukino warangiye ari 1-0, u Rwanda rugumana amanota ane, rusigara ruyanganye na Benin Benin mu itsinda C, ariko atakaza umwanya wa mbere mu itsinda C kuko wahise ufatwa na Lesotho yari igize amanota atanu.

Muri uwo mukino abakinnyi u Rwanda rwari rwabanje mu kibuga ni Ntwari Fiacre, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Rubanguka Steve, Bizimana Djihad, Rafael York, Hakim Sahabo, Mugisha Gilbert na Nshuti Innocent.

Abakinnyi bari babanje mu kibuga ku ruhande rwa Benin muri uwo mukino ni Marcel Dandjinou, Cedric HOUNTONDJI, Abdoul Rachid MOUMINI, David KIKI, Mohamed TIJANI, Hassane IMOURANE, Sessi D ALMEIDA, Junior OLAITAN ISHOLA, Dokou DODO, Steve MOUNIE na Jodel DOSSOU.

4. Rwanda VS Lesotho

Ku itariki 11 kamena 2024 Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yatsinze Lesotho igitego 1-0 mu mukino wa kane wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, biyifasha kongera kuyobora itsinda C n’amanota arindwi.

Igitego cyatsinzwe na Kwizera Jojea ku munota wa 45, ku mupira yari ahawe na Fitina Omborenga nyuma y’aho Bizimana Djihad awuteye neza ni nacyo cyasoje umukino. Mu gice cya kabiri, Lesotho yagerageje gusatira, ariko Amavubi bakomeza kwihagararaho, umukino urangira ari 1-0.

Amavubi yahise afata umwanya wa mbere mu itsinda kuko yahise agira amanota 7, anganya na Afurika y’Epfo na Benin ariko ikazigama ibitego bibiri mu gihe Afurika y’Epfo izigamye kimwe.

Muri uwo mukino abakinnyi u Rwanda rwari rwabanje mu kibuga ni Ntwari Fiacre, Omborenga Fitina, Mutsinzi Ange, Manzi Tierry, Imanishimwe Emmanuel, Muhire Kevin, Mugisha Bonheur, Bizimana Djihad, Kwizera Jogea, Nshuti Innocent. na Mugisha Gilbert.

Ku ruhande rwa Lesotho abakinnyi bari babanje mu kibuga ni Moerane, Malane, Mkwanazi, Makhele, Rasethuntsa, Lebokollane, Lesoaoana, Thaba, Fothoane, Sefali na Motebang.

5. Rwanda vs Nigeria

Ikipe y’igihugu ya Nigeria yatsinze u Rwanda ibitego 2-0 mu mukino wa Gatanu wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, wabereye kuri Stade Amahoro. Ibitego bya Nigeria byatsinzwe na Victor Osimhen, bituma Amavubi atakaza umwanya wa mbere mu itsinda C.

Uyu mukino warebwe na Perezida Paul Kagame, wabaye ku wa Gatanu, tariki 21 Werurwe 2025. U Rwanda rwagumanye amanota 7, mu gihe Nigeria yazamutse igira amanota 6. Ubu Afurika y’Epfo ni yo iyoboye itsinda n’amanota 10, ikurikiwe na Bénin ifite 8.

Abakinnyi 11 bari babanje mu kibuga ku ruhande rw'u Rwanda ni Ntwali Fiacre, Niyomugabo Claude, Djihad Bizimana, Ange Mutsinzi, Samel Guellete, Hakim Sahabo, Fitina Omborenga, Bonheur Mugisha, Thiery Manzi, Nshuti Innocent na Kwizera Jojea.

Abakinnyi 11 ikipe y'igihugu ya Nigeria yari yabanje mu kibuga ni Stanley Bobo Nwabili, Ola Aina, Wilfried Ndindi, William Trost Ekong, Lookman Ademola, Victor Osmhen, Samuel Chukueze, Bright Osayi-Samuel, Simon Moses, Alexis Iwobi na Calvin Basse.

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi igiye kwakira iya Lesotho mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy'Isi cya 2026

Uko abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi basesekaye kuri Stade Amahoro biteguye guhangana na Lesotho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND