Mu kiganiro twagiranye na Patrick Nyamitali ubwo yatugezagaho indirimbo ye nshya ihimbaza Imana, yagize ati, “Navuga ko icyo Gospel bivuga ari ubutumwa bwiza. Ntabwo ari njye rero uyibamo ahubwo niyo imbamo. Ntacyazimije ubutumwa bwiza buri muri njye ariyo gospel nyine.”
N’ubwo hari abatekereza ko uyu muhanzi asigaye aririmba indirimbo zisanzwe(iz’isi), ku ruhande rwe siko azita. Ati,“Indirimbo naririmbye bise iz’isi njye ntabwo ari ko nzita. Byatewe na contexte izo ndirimbo zari zirimo bigatuma ntajambo Yesu rizamo ariko ari ijambo ry’Imana risa(gusa). Urugero natanga ni indirimbo Umuntu ni nk’undi. Ntacyahindutse na kimwe gusa ubutumwa bushobora guhindurwa na context indirimbo irimo.”
Patrick Nyamitali ngo ntiyavuye muri gospel ndetse n'ubutumwa atanga ntibwahindutse
Mani Martin na mugenzi we Patrick Nyamitali
Tumubajije icyo yashingiyeho cyangwa icyamuteye imbaraga zo kuba yakora iyi ndirimbo ,yagize ati, “Narebye abantu bapfa, abarwaye, abafite ibibazo bitandukanye nsanga ibi bihe tugezemo birakomeye pe. Narirebye nsanga Imana yagendanye nanjye nsanga ntiyigeze indeka kuko ndiho kandi ndahumeka. Nasanze iryo shimwe ntarigumana ku mutima.”
Dore amagambo agize indirimbo Iya ataba wowe ya Patrick Nyamitali:
Iyo ataba Wowe Mana, simba nkiriho
Iyo ataba Wowe Data, simba meze uku.
1. Niba ukiriho ukaba uri muzima, ukwiye kwibaza
Ni iki urusha abandi bo batakiriho, gira icyo wibazaaaa
Mu buzima bgawe ntukihugireho, oya oya oyaa
Zengurutsa amaso ku bigukikijeeee, urebe icyo ubonaaaa
Imana Igira ubuntuuu, Igira imbabaziii (ye) (imbabazi imbabazi hii)
Yirengagiza ububi bgacuu (ye) Ikadukizaaa (eeeee)
CH/ Iyo ataba Wowe Mana, simba nkiriho
Iyo ataba Wowe Data, simba meze uku.X2
2. Hirya no hino iburyo n`ibumoso, ni amarira gusaaa
Abo uzi nabo utazi bari mu maganyaaa, indushyi ni nyinshiii
Gera mu bitaro urebe uko bimeze, urahita wibazaaa
Urahita ubona ko umuntu ntacyo aricyoooo, ni umubiri uboraaaa
Imana Igira ubuntuuu, Igira imbabaziiiii
Yirengagiza ububi bgacuu (ye) Ikadukizaaaaaa (wowe)
CH/ Iyo ataba Wowe Mana, simba nkiriho
Iyo ataba Wowe Data, simba meze uku.X2
Bridge:Uhmm kubera umugambi waweee, ndatekanyeeee
Kubera urukundo rwaweeee, umutima uratuje umutima uratujeeeeeee
CH/ Iyo ataba Wowe Mana, simba nkiriho
Iyo ataba Wowe Data, simba meze uku.X2
La la la uh uu uh uuuuuu
UMVA INDIRIMBO IYO ATABA WOWE YA NYAMITALI
Munyengabe Murungi Sabin.
TANGA IGITECYEREZO