Uyu mukinnyi w’amafilime witabye Imana afite imyaka 28 y’amavuko, byatangajwe ko yaba yarashizemo umwuka nyuma yo kuwa hasi ubwo yashyamiranaga n’uwari umukunzi we icyo gihe Lulu waje gufungwa akurikiranweho kwica uyu musore nyamara mu minsi ishize yarafunguwe.
Kanumba yateye benshi agahinda
Muri Tanzaniya no mu bindi bihugu birimo abantu bakundaga Kanumba, bateguye ibikorwa bitandukanye birimo kumwibuka, bazirikana ibikorwa byiza yasize akoze ku isi.
Amwe mu mateka ya nyakwigendera Steven Kanumba.
Steven Kanumba w’imyaka 28 yavutse ku itariki ya 8/1/1984. Yavukiye ahitwa Shinyanga. Uyu musore yatangiye gukina by'umwuga mu gihugu cya Nigeriya abyigishijwe n’ibyamamare bitandukanye muri uyu mukino. Azwi cyane mu karere k’Afurika y’iburasirazuba ariko filimiza mbere yagaragayemo ni izo mu gihugu cya Nigeriya.
Nyakwigendera yatembereye mu bihugu bitandukanye nk’Amerika mu bigo bikomeye ku isi mu gukora filimi nka Hollywood ari naho inzu nyinshi zikomeye ku isi mu gukora filimi ziherereye. Muri izo twavuga nka Warner Bros Pictures, Universal Studios, Disney Land ndetse tutibagiwe n’abakinnyi bakomeye ku isi. Aha hantu hose Steven Kanumba yarahatembereye ndetse anabonana na bamwe mu bakinnyi bakomeye ku isi muri cinema.
Nyina wa Kanumba yasigaye mu gahinda
Mu mwaka wa 2009, uyu musore yegukanye ibihembo bitandukanye muri cinema muri aka karere kubera ubuhanga bwe mu gukina filimi.
Steven Kanumba, ni umuhererezi mu muryango w’abakobwa babiri nawe wa gatatu. Bashiki be ni Sharifa Kalala na Sanura Hussein. Nyakwigendera ni mwene Mr Charles Meshack Kanumba na nyina Flora.
Amashuri abanza, Steven Kanumba yayize ku ishuri ribanza rya Bugoyi Primary School iwabo muri Shinyanga . Amashuri yisumbuye Kanumba yayize muri Mwadui Seminary Secondary School na none muri Shinyanga akomereza icyiciro cya kabiri mu ishuri rya Dar Christian Seminary Secondary School mu mujyi wa Dar es Salam.
Nyakwigendera Steven Shinyanga yakuze akunda gukina filimi nkuko yabitangaje mbere yo kwitaba Imana. Akiri mu mashuri yisumbuye yakundaga uyu mukino ndetse ngo byari bimuri mu maraso.
Yagize ati: “Gukina filimi nabikunze nkiri umwana, niga mu mashuri yisumbuye nakundaga abakinnyi ba filimi batandukanye mu gihugu cyacu no mu mahanga. Natangiye gukina filimi mu rusengero…. Abantu barabikunze cyane. Byanteye umurava wo gukunda gukina filimi nkiri muto.”
Akirangiza amashuri yisumbuye, Kanumba yagiye mu itsinda rya Kaole Sanaa Group ryari rigizwe n’abakinnyi ba cinema batandukanye bo muri Bagamoyo College of Art.
Nguwo Lulu wafunzwe akurikiranweho kwica Kanumba, mu minsi ishize nibwo yafunguwe.
Yatangiye akina amakinamico yo mu bwoko bwa soap operas nka: ‘Jahazi’, ‘Dira’, ‘Zizimo’, ‘Tufani’, ‘Sayari’, ‘Taswira’, ‘Ghariika’ na ‘Baragumu’.
Yahyinguwe n'imbaga y'abantu
Dore zimwe muri filimi nyakwigendera Steven Kanumba yagaragayemo: ‘Haviliki’, ‘Neno’, ‘Ulingo’, ‘Riziki’, ‘Johari’ (part 1 & 2), ‘Sikitiko Langu’, ‘Dangerous Desire’, ‘Dar 2 Lagos’, ‘My Sister’ (part 1 & 2), ‘Penina’, ‘Cross My Sin’, ‘A Point Of No Return’, ‘The Lost Twins’ (part 1 & 2) and ‘The Stolen Will’. ‘Village Pastor’ (part 1 & 2), ‘Magic House’, ‘O’prah’ (Hot Sunday) – part 1 & 2, ‘Red Valentine’, ‘Familiy Tear,Ripple of tears,More than pain, Moses,Offside,Uncle jj,This is it,Big daddy, Devil kingdom yari kumwe n’icyamamare muri filimi muri Nigeriya, Ramsey Nouh.
Filimi ya nyuma Kanumba yakinnye yitwa Kijiji Cha thambua Haki. Atabarutse yitegura gushyira ahagaragara indi filimi yitwa Ndoa Yangu yagombaga kuzajya hanze mu mezi make ari imbere.
Munyengabe Murungi Sabin.
TANGA IGITECYEREZO