RFL
Kigali

Ngarukiye Daniel na Ruremire Focus bahuje ibitekerezo mu kuzamura Umuco-VIDEO

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:28/03/2013 6:52
0




Nk’uko Daniel Ngarukiye yabidutangarije ubwo yatugezagaho amashusho y’iyi ndirimbo yakorewe muri Showface, yavuze ko impamvu nyamukuru yabateye gukora iyi ndirimbo, bari bagamije gufatanyiriza hamwe bagahuza ibitekerezo binyuze mu buhanzi bityo bakazamura umuco nyarwanda.

Ngarukiye Daniel benshi bamenye kubera uburyo acuranga inanga, yagize ati, “Buriya nkubwije ukuri twarafatanyije kugira ngo turebe ko twamenyekanisha umuco gakondo wacu w’ikinyarwanda. Iyi ndirimbo umuntu wese uyibona arahita abona isura nyayo y’umuhanzi nyarwanda.”

REBA INDIRIMBO MURAHO MURAHO HANO:


N’ubwo hari benshi baririmba mu njyana zigezweho bakanakundwa n’imbaga y’abantu biganjemo urubyiruko, Daniel we yemera neza ko umurongo w’umuziki ari gukora umunogeye cyane  ndetse ubu bwoko bw’umuziki yawukoze adahatiriza kuko bimurimo.

Ati, “Uyu muziki dukora umuntu wese cyane cyane abantu bakuru n’abanyamahanga barawukunda cyane. Njye nawukoze ntahatiriza kuko bindimo, gucuranga inanga ndabizi, kwivuga,…”

“Uyu muziki wacu uduhesha agaciro n’ubwo hari abantu batabikunda. None se umunyamahanga yagutandukanya gute n’abahanzi b’iwabo. Nyine tugomba gucuranga inanga tukerekana umuziki w’iwacu, tukigisha abantu umuco binyuze mu ndirimbo”, Ngarukiye Daniel.

Nyuma y’iyi ndirimbo aba bahanzi bombi bakoranye ntayindi bafite muri studio bateganya gushyira hanze gusa bazakomeza kugenda bahuza ibitekerezo mu rwego rwo kuzamura no kumenyekanisha umuco nyarwanda.

Munyengabe Murungi Sabin.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND