RFL
Kigali

Andreas Spier ni we mutoza mushya wa APR FC

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:17/03/2013 9:08
0




Nyuma y’uko ikipe ya APR FC inyagiwe ibitego bine ku busa na mukeba w’ibihe byose Rayon Sport, kuwa gatandatu w’icyumweru gishize, nibwo inkuru zatangiye gucicikana ko Eric Nshimiyimana yaba agiye kwirukanwa.

Umuyobozi wa APR FC, General Alexis Kagame yarabihakanye, avuga ko iyo gahunda idahari ahubwo icyo bifuza ari ukuba bamushakira umwungiriza.

Andrea

Uyu ni we mutoza mushya wa APR

General Alexis ati, “ Nta gahunda dufite yo kuba twakwirukana umutoza Eric Nshimiyimana, ahubwo nyuma y’uko dutsinzwe kariya kageni twaricaye nyuma y’umukino turebera hamwe icyatumye dutsindwa tunashakira hamwe uko twabikosora.”

“ Twasanze invune ari imwe mu mpanvu yadukozeho kuri uriya mukino, ariko Turi no gushakisha uburyo twashaka umutoza w’umwungiriza wo gufasha Eric Nshimiyimana”, Alexis Kagame

Iyi kipe ikoze inama zigera kuri itatu muri iki cyumweru, none birangiye yemeje ko Andreas Spier ariwe uba umutoza mushya wa APR FC, Eric Nshimiyimana na Didier bakamwungiriza.

APR

Umutoza Eric Nshimiyimana, Didier Bizimana wari umwungiriza we na Ibrahim Mugisha Umutoza w'abazamu

Eric Nshimiyimana yari umutoza mukuru kuva mu ntangiriro z’iyi championnat akaba yaragarutse muri APR FC umwaka umwe gusa nyuma yo kwirukanwa ashinjwa amarozi.

Andreas Spier wagizwe umutoza mushya wa APR FC, yari asanzwe ari umutoza wa Academy ya APR FC kuva mu mwaka w’i 2008. Kuva mu mwaka wa 2010 abakinnyi benshi ba APR FC Academy berekeza mu NTARE FC, yahise aba umutoza w’iyi kipe yo mu kiciro cya kabiri. Azatoza APR FC kugeza iyi season irangiye niyitwara neza azayigumane.

Abasore benshi ikipe ya APR Fc iri gukoresha muri iyi season bamuciye mu maso nka Nova Bayama, Mubumbyi Bernabeu, Yannick Mukunzi, Maxime Sekamana n’abandi.

Iyi kipe kurubu iri ku mwanya wa gatatu muri championnat, irarushwa na Rayon Sport ya mbere amanota atandatu, ikaba yaramaze no gusezererwa mu gikombe cya Orange CAF Champions league, n’ikipe ya Vital’o yo mu gihugu cy’u Burundi.

Jean Luc Imfurayacu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND