Abakunzi b’uyu muraperi,abaraperi bagenzi be batandukanye ndetse n’umugore we El Poeta bakaba bari baje kwifatanya n’uyu muraperi wasangiraga ibyishimo n’abakunzi be . bishimiraga kuba mu gihome agasohokanye mu gihome ingamba nshya.
PFLA n'umugore we El Poeta kuri stage
Ubwo yageraga ku rubyiniro,Pfla wari uherekejwe na Poeta induru zavuze,abantu bose bahaguruka mu byicaro byabo basatira urubyiniro. Bahise bafatanya n’uyu muraperi kuririmba indirimbo ze hafi ya zose dore ko yatangiriye ku ndirimbo zigize album ye ya mbere Naguhaye imbaraga,harimo indirimbo nka Ntuzankinishe yatangiriyeho,akomereza ku zindi kugera ubwo yanabaririmbiraga zimwe mu ndirimbo yaherukaga gusohora mbere gato y’uko afungwa.
PFLA aabafana be bari bamwishimiye cyane.
Mu kiganiro n’umugore we,Poeta akaba yadutangarije ko bishimiye uburyo igitaramo cyabo cyagenze. ati: “Byari sawa,byabaye byiza,twashimiye na bantu bamufashije bose n’abafana bahageze.Igitaramo cyagenze neza uko umuntu yabyifuzaga.”
Bull Dogg areba uko PFLA aririmba.
Uyu mufana yanze gutaha atabonye PFLA.
Tubibutse ko iki gitaramo cyaranzwe n’ubwitabire bwinshi bw’abaraperi bari bishimiye kugaruka kwamugenzi wabo utarabashije kurangizanya umwaka nabo.
Hagaragaye abaraperi Bull Dog,Sandra Miraj,Jay-c,Fireman,Dany Nanone n’abandi benshi. N’ubwo byari byitezwe ko Riderman agomba kugaragara muri iki gitaramo ntawigeze amuca iryera.
Pfla kimwe n’abaraperi bagenzi be bahagaragaye baje muri iki gitaramo nyuma gato yo kuva muri Serena Hotel ahaberaga umuhango wo gutoranya abahanzi bitabira ku nshuro ya gatatu PGGSS.
Selemani Nizeyimana.
TANGA IGITECYEREZO