RFL
Kigali

Abatandukanye n'abakunzi babo Patrick Nyamitari yabageneye indirimbo nshya yise Rudiya

Yanditswe na: Irakiza Jean Jacques
Taliki:14/02/2013 1:50
0


Umuhanzi Patrick Nyamitari yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise Rudiya. Iyi ndirimbo iri mu njyana ya Reggae ikaba iri mu rurimi rw'igiswahili irimo amagambo asa n'abwirwa umuntu uba afite umukunzi yataye amubwira ati: 'Rudiya (Garuka)'.



KANDA HANO WUMBE IYI NDIRIMBO

Mu kiganiro Inyarwanda yagiranye na Nyamitari yavuze ko ku munsi wahariwe abakundana (St Valentin) yifuje gushyira ahagaragara indirimbo nk’iyi mu kwifatanya n’abari bafite inshuti ariko bagatandukana.

Ati: “Ku munsi nk’uyu hari abantu baba bababaye kuko bibutse abakunzi babo batandukanye, iyi ndirimbo bashobora kuyumva ikabafasha, bakayifashisha babwira abari abakunzi babo ngo bagaruke, nibwo butumwa bw’ingenzi burimo.”

Ubutumwa bw’ingenzi muri iyi ndirimbo ubwayo ni nk’ikifuzo cy’umuntu uba asaba uwari umukunzi we ko yagaruka kuko akimukunda kuko ntacyo bapfuye.

Aha Nyamitari yagize ati: “Ubusanzwe umuntu aririmba ashingiye ku byo yabonye cyangwa ibisanzwe biba mu buzima , umuntu ushobora kuba yarahuye n’iki kibazo  ku munsi nk’uyu yifashishe aka karirimbo agature uwari uwe, wenda yagaruka, kuba ari umunsi wo gukundana ntibivuze ko nta bantu baba baratandukanye, rero bashobora kongera gusubirana”.

Umujyanama wa Nyamitari Bwana Gedeon Nkurunziza we abajijwe kuri gahunda bafite zijyanye na muzika muri iyi minsi, yatangaje ko iyi ari imwe mu ndirimbo 4 Nyamitari amaze gukora mu zizaba zigize alubumu ye nshya izajya ahagaragara muri uyu mwaka.

Ati: “Rudiya ni imwe mu ndirimbo 4 Patrick amaze gukora zizagaragara kuri alubumu ye ya Kabili  ishobora kujya hanze mu minsi ya vuba, tumaze gukora amasezerano y’imikoranire mishya yatangiranye n’uyu mwaka, hari indirimbo nshya tumaze gutunganya, muri uyu mwaka tuzakora igitaramo tunamurike alubumu byanze bikunze.”

Gedeon akomeza avuga ko iyi alubumu yiganjemo injyana za kinyafurika, kurusha izindi ndetse izi ndirimbo zikaba zivuga no kuri afurika ahanini, ikazaba irimo indirimbo ziri mu ndimi zitandukanye harimo ikinyarwanda, icyongerea n’igiswahili.

Patrick Nyamitari ni umwe mu bahanzi bagiye bagaragaraho ubuhanga mu kuririmba ndetse akaba nyuma kuvanga indirimbo zaririmbiwe Imana n’izisanzwe, yaraje kugaragara ku rutonde rw’abahanzi 20 bahataniraga kujya muri PGGSS II. Azwiho kandi kuririmba mu buryo bw’umwimerere (Live music).

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO RUDIYA YA NYAMITALI

 

REBA NYAMITALI ARIRIMBA INDIRIMBO YA MICHAEL JACKSON:

 

Jean Paul IBAMBE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND