RFL
Kigali

Ese koko Imana yarakajwe n'iyegura rya Papa? Ikimenyetso

Yanditswe na: Irakiza Jean Jacques
Taliki:13/02/2013 5:48
0


Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Gashyantare 2013, nyuma y'uko Papa Benedigito wa 16 atangaje ko yeguye, kuri bazilika yitiriwe mutagatifu Petero ari naho hari icyicaro cya Papa hagaragaye ikimenyetso kidasanzwe aho benshi bahise bemeza ko ari uburakari bw'Imana.



Nk’uko byagaragaye ku ifoto yafashwe n’uwitwa Filippo Monteforte, inkuba ikaze yakubise kuri bazilika yitiriwe mutagatifu Petero ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere nyuma y’amasaha make Papa Benedigito wa 16 atangaje ko agiye kwegura ku bushumba bwa kiliziya gatolika.

inkuba

Ng'iyi ifoto yafashwe, iri kuvuga ko byaba ari uburakari bw'Imana/7s7.be

Babinyujije ku nkuta mpuzambaga ndetse no mu binyamakuru bitandukanye abantu benshi batangiye kugira icyo babivugaho aho bamwe bavuze ko byahuriranye abandi bakemeza ko ari ikimenyetso kigaragaza ko Imana yarakajwe n’iyegura ry’uyu mushumba.

Ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP byahise bitangaza ko hatitawe cyane kucyo iyi nkuba yashatse gusobanura, iyi foto itangaje.

Robert N Msafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND