RFL
Kigali

Melinda Gates yasezeye ‘Gates Foundation’ yari afatanyije n’uwahoze ari umugabo we

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:14/05/2024 13:22
0


Umuherwe Melinda French Gates yamaze gutera umugongo Fondasiyo itagamije inyungu ya ‘Gates Foundation’ yari yarashinze afatanyije n’uwahoze ari umugabo we Bill Gates.



Ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki 13 Gicurasi 2024 nibwo umujejetafaranga Melinda Gates w’imyaka 59, yatangaje ko atakibarizwa muri ‘Gates Foundation,’ nyuma y’imyaka itatu atandukanye na Bill Gates w’imyaka 68 wahoze ari umugabo we. Iyi fondasiyo iri mu miryango y'abagiraneza ikomeye cyane muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Ingingo y'itegeko rikubiye mu masezerano Melinda na Bill basezeranye batangiza iyi fondasiyo izashyirwa mu bikorwa ku ya 7 Kamena 2024, ivuga ko Melinda azahabwa miliyari 12 na miliyoni 500 z'amadolari azifashisha mu bikorwa bye ku giti cye by'ubugiraneza bigenewe abagore n'imiryango ikeneye ubufasha.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, Melinda yavuze ko afashe uyu mwanzuro mu gihe iki ari igihe kigoye cyane ku bagore n'abangavu bo muri Leta zunze ubumwe za Amerika no mu yandi mahanga, hamwe n'abandi bose bari mu rugamba rwo guharanira iterambere ry'uburinganire.

Yashimangiye ko abo bantu bose bakeneye gufashwa byihutirwa. Nyuma yo gushyira hanze iri tangazo, Bill Gates yashimiye Melinda ku bw'uruhare yagize mu iterambere rya Gates Foundation.

Melinda atangaje ibyo kuva muri 'Gates Foundation' mu gihe Amerika yitegura amatora y'Umukuru w'igihugu ateganijwe mu Gushyingo uyu mwaka. 

Melinda Frensh Gates n'umuherwe Bill Gates bashyingiranwe mu 1994, batandukana mu 2001, bafitanye abana batatu. Amafaranga bakoresheje batangiza Gates Foundation ni ayo bakuye muri  Sosiyete ya Microsoft.

Melinda Gates yasezeye kuri 'Gates Foundation' yari yarashinze afatanyije n'uwahoze ari umugabo we Bill Gates






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND