Vanessa Mdee, umwanditsi w’indirimbo n’umuririmbyi uri mu bihagazeho muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, yagarutse ku bihe yanyuranyemo n’abajyanama mu by’umuziki muri Tanzania.
Mu kiganiro yagiranye n’umugabo we ukomoka muri Nigeria
Rotimi, Mdee yavuze ko yigeze kwifuza abantu bamureberera
inyungu mu by’umuziki anavuga uko byagenze.
Ati: ”Hari igihe cyageze numva nshaka abangira inama, negereye
bamwe mu babikora bakomeye muri Tanzania.”
Atanga urugero kuri bamwe mu bo yabwiye ko yifuza ko
bakorana ati: ”Nababwiye ko nifuza ko nagira nanjye abangira inama mu muziki.”
Uyu mugore ariko avuga ko yatunguwe n’ibisubizo yahawe ati: ”Umwe
yarambwiye ngo nuramuka utwiyunzeho ube witeguye kwinjira mu isi yo gukoresha
amarozi n’ubundi bukonikoni [Maji].”
Bakomeje ngo bamubwira ko mbere yo gushyira hanze indirimbo
babanza gukora imigenzo yo guterekera n’ibindi bifatwa nk’ubupagani ku bemera
Mana.
Mdee yarabahakaniye ababwira ko ari umukristo atakora
ibintu nk'ibyo, gusa nabo bamubwira ko ibyo bamubwiye ari bimwe mu bigize ibituma
bagera kure.
Byarangiye atabashije guhuza nabo, ahubwo asaba
ababyeyi be gukomeza kumushyira mu biganza by’Imana kandi ko byamufashije
kugira aho agera.
Guhera muri 2020, Mdee yagiye yumvikana avuga
ko uruganda rw’imyidagaduro rurimo abadayimoni benshi ndetse yigeze no gufata
umwanzuro wo kureka umuziki.
Gusa yaje kubisobanura ko atawuvuyemo burundu, ahubwo ko icyo
yari agamije kwari ugusobanura neza ibibazo byugarije uru ruganda.Vanessa Mdee aganira n'umugabo we Rotimi yagarutse ku ngingo y'uko yigize gushaka abajyanama mu muziki
Vanessa Mdee yagaragaje ko uruganda rw'umuziki rwa Tanzania rwabaswe n'abizerera mu mbaraga z'umwijima
TANGA IGITECYEREZO