Kigali

Champions League: FC Barcelona na PSG zageze muri 1/2

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:15/04/2025 23:02
0


Ikipe ya FC Barcelona yasezereye Brussia Dortmund naho Paris Saint-Germain isezerera Aston Villa muri UEFA Cyampions League, zikatisha itike ya 1/2 cy'irangiza.



Mu mujjyi wa Brirmingham kuri Villa Park Ikipe ya Aston Villa yari yakiriye Paris Saint-Germain mu mukino wo kwishyura wa ¼ muri UEFA Champions League. Ni umukino Aston Villa yari imbere y’abakunzi bayo ishaka gutsinda kuko umukino wari wabanje PSG yari yatsinze Aston Villa ibitego 3-1.

Umukino wo kwishyura watangiye Paris-Saint Germain iri gukinana imbaraga zivanze n’ubwenge budasanzwe maze ku munota wa 11 Ashraf Hakimi afungura amazamu nyuma yo kwisanga arebana n’umuzamu wa Aston Villa.

Imbaraga za Paris Saint Germain zagumye kuzamuka uko umukino wigiraga imbere. Ku munota wa 28 Osmane Dembere yafashe icyemezo azamukana umupira maze awuzamuye mu rubuga rw’amahina usanga umunya Portugal Nuno Mendes nawe ukina yugarira aba atsinze igitego cya kabiri cya PSG.

Aston Villa ikimara gutsindwa ibitego bibiri, abakinnyi bayo barimo Marcus Rashford bagumye kureba ko nabo bakoramo bakareka gusuzugurirwa mu rugo ariko PSG iguma guhagarara neza. 

Ku munota wa 34 nyuma y’uko John McGin yari akinanye neza na Youri Tiermanns, Youri yateye umupira maze William Pacho wa PSG arawuyobya ujya mu izamu igitego cya Aston Villa kiraboneka.

Ibitego 2 bya Paris Saint Germain kuri kimwe cya Aston Villa ni byo byasoje igice cya mbere maze PSG igira igiteranyo cy’ibitego bitanu kuri bibiri bya Aston Villa.

Igice cya kabiri cyagarukanye imbaraga zo ku rwego rwo jehuru ku ruhande rwa Aston Villa maze ku munota wa 55 John McGin atsinda igitego cya kabiri cya Aston Villa. 

Ku munota wa 58 Marcus Rashford yacenze abakinnyi bose ba PSG maze atanga umupira kwa Ezri Konsa aba abonye igitego cya gatatu cya Aston Villa maze ibintu bihindura isura kuri Villa Park.

Aston Villa yakomeje guhiga igitego cya kane biranga. Umutoza Unai Emery yahisemo gukora impinduka maze Marcus Rashford aha umwanya Ollie Watkins naho Ross Bakery asimbura Youri Tiermans ariko kubona igitego cya kane biguma kugorana.

Umukino warangiye ari ibitego bitatu bya Aston Villa kuri bibiri bya Paris Saint Germain, maze Paris Saint Germain igera muri kimwe cya kabiri ku giteranyo cy'igitego 5 kuri 4 bya Aston Villa.
 

Hakimi yatangiye afungura amazamu ku ruhande rwa PSG

Abakinnyi ba PSG bagowe n'umukino wa ASton Villa

Rashford mu bakinnyi bafashije Aston Villa


Ku rundi ruhande Brussia Dortmund yari yakiriye FC Barcelona mu mukino wo kwishyura. Ni umukino Brussia Dortmund yatangiranye imbaraga zo ku rwego rwo hejuru ishaka kureba ko yatsinda umukino kuko umukino ubanza yari yatsinzwe na FC Barcelona ibitego 4-0.

Imbaraga za Brussia Dortmund zatumye ku munota wa 11 ibona igitego cyatsinzwe na Serhou Guirassay kuri Penaliti. Igitego cya Dortmund ni nacyo cyasoje igice cya mbere maze igiteranyo gisigara ari ibitego 4 bya FC Barcelona kuri 1 cya Brussia Dortmund.

Igice cya kabiri cyagarutse Brussia Dortmund ikinana imbaraga zo ku rwego rwo hejuru maze Serhou Guirassay arongera ayibonera igitego cya kabiri ku munota wa 49. 

Ibyo bikimara kuba, FC Barcelona yahise yiminjiramo agafu bidatsinze ku munota wa 54 Ramy Bensebain aba yitsinze igitego ubwo FC Barcelona iba ibonye igitego kimwe.

Ku munota wa 76 Serhou Guirassay wari wagoye FC Barcelona yongeye gutsinda igitego cya gatatu maze abakunzi ba FC Barcelona bakomeza gutegereza ikiza kuva mu mukino cyane ko ibitego hamwe byari bimaze kuba 5 bya Barca kuri 3 bya Brussia Dortmund.

Umukino warangiye ari ibitego 3 bya Dortmund kuri kimwe cya FC Barcelona maze Barcelona igera muri 1/2 ku giteranyo cy'ibitego 5-3.

Serhou Guirassy yihereranye FC Barcelona ayitsinda ibitego bitatu

FC Barcelona yakatishije itike ya 1/2 cy'irangiza muri Champions League






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND