Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Engineer Kibuza, yasohoye indirimbo yise ‘Nta ntebe y’ikinyoma’, igamije gukangurira Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko, gushyira hamwe no kwirinda amacakubiri yagiye asenya igihugu, kugeza ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 iba.
Iyi ndirimbo yasohotse muri iki Cyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, ikaba yaragejejwe muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), aho byemejwe ko ishobora kwifashishwa mu biganiro n’ibikorwa bijyanye no kwibuka.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Kibuza yavuze ko iyi ndirimbo yayikoze mu rwego rwo gusubiza abashaka guhungabanya ubusugire bw’Abanyarwanda, ndetse no gukomeza gufasha urubyiruko kumenya amateka no kwirinda inzira y’amacakubiri n’ivangura.
Ati “Nkora iyi ndirimbo, nari ngamije no gushishikariza Abanyarwanda kumenya abo turi bo, tukibuka aho twavuye, no kumenya aho dushaka kujya. Iyi ndirimbo nayikoze bitewe n’ibihe u Rwanda runyuramo, aho amahanga aruvugaho ibinyoma.”
Mu ndirimbo ye, Kibuza agaragaza uburyo ubutegetsi bubi bwagiye busimburana bugamije gusumbanya Abanyarwanda, ibintu byabyaye urwango rwarangiye rugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yumvikanisha ko amacakubiri yatewe n’ubukoloni bw’Ababiligi, ndetse n’uruhare rw’amahanga atandukanye rutuma igihugu kijya aharindimuka.
Avuga ko iyo ndirimbo yayise ‘Nta ntebe y’ikinyoma’ kubera ko ubutegetsi bubi bushingiye ku kinyoma cy’amoko cyari cyaranacengejwe mu banyarwanda.
Arakomeza ati “Ubutegetsi bwariho bwasumbanyishaga Abanyarwanda bagendeye ku moko. Ibyo byatumye habaho amacakubiri y’amoko, ari byo byabaye nyirabayazana ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo kinyoma rero cyaratsinzwe, u Rwanda rufite agahenge n’ubuyobozi bwiza, ariko hari abashaka gusubiza igihugu mu icuraburindi.”
Mu mashusho y’iyi ndirimbo, hagaragaramo urubyiruko ruririmba rwambaye imyenda y’umweru n’umukara, rwerekana isura y’ubumwe, amahoro n'ubudaheranwa. Harimo amagambo arimo ubutumwa buhamagarira buri wese kuba “nk’urushinge n’urudodo” mu kubaka igihugu, bikumira ko amateka mabi yakongera kwisubiramo.
Kibuza yavuze ko atari ubwa mbere yandika indirimbo zifite insanganyamatsiko zireba amateka n’ubumwe bw’Abanyarwanda, ariko iyi yayiteguye by’umwihariko nk’igisubizo ku bigaragara muri iki gihe, aho hari amakuru y’ibinyoma akijya hanze agamije gutesha agaciro intambwe u Rwanda rumaze gutera.
Indirimbo ‘Nta ntebe y’ikinyoma’ yatangiye gukoreshwa mu bikorwa bitandukanye byo Kwibuka, birimo ibiganiro mu mashuri, ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu bigo byakira abantu baje kwifatanya mu cyumweru cy’icyunamo.
Kibuza asanga ari ngombwa ko urubyiruko rugaragaza uruhare rwarwo mu kubungabunga amateka, rukamenya ko ubumwe n’amahoro ari byo musingi w’iterambere.
Ati
“Nshishikariza urubyiruko rw’u Rwanda kumva ko ubuzima bwacu bwa buri munsi
bugomba kubakira ku kuri, ku mateka yacu no kurwanya ikinyoma aho cyaturuka
hose.”
Kibuza yatangaje isohoka ry’indirimbo ye ‘Nta ntebe y’ikinyoma’ yakoranye na Coco Karabo mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda n’Isi mu kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi
KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ‘NTA NTEBE Y’IKINYOMA’ YA KIBUZA
TANGA IGITECYEREZO