Kigali

Kwibuka31: Filime ya Valens Kabarari warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye kwerekanwa mu Bufaransa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/04/2025 11:41
0


Valens Kabarari warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatangaje ko filime mbarankuru ye “Vivant les Chemins de la Mémoire” yatangiye kwerekanwa mu bikorwa binyuranye byo kwibuka biri kubera mu Mijyi itandukanye yo mu Bufaransa, ahereye mu Mujyi wa Paris mu gikorwa cyabaye tariki 9 Mata 2025.



Iyo filime igaruka ku mateka yo kurokoka kw’abavandimwe babiri Valens Kabarari na Judence Kayitesi babashije kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Valens Kabarari, wari ufite imyaka irindwi icyo gihe, aratangira urugendo rufatika kandi rufite ubusobanuro bukomeye mu byiyumvo, kugira ngo asangize abandi inkuru y’umuryango we. 

Akorana uru rugendo n’umuvandimwe we w’umukobwa mukuru Judence, utari kumwe nabo mu gihe Jenoside yabaga. Basubira hamwe mu hantu Jenoside yabereye, banasubiza amaso ku rugendo ababyeyi babo bakoze bava i Cyuga bajya Jali, ndetse n’urugendo Valens ubwe yakoze ari kumwe na murumuna we Didace, wari ufite umwaka umwe gusa ubwo ababyeyi babo bicwaga. 

Iyi filime mbarankuru ifite iminota 60’. Mu kiganiro na InyaRwanda, Valens Kabarari yavuze ko bishimiye kuba barahawe umwanya wo kugaragaza ukuri kw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi banyuzemo, bakagarigariza Isi icuraburindi ryabereye mu Rwanda mu 1994.

Yavuze ko iyi filime izerekanirwa ahitwa Shoah mu Mujyi wa Paris ku wa 27 Mata 2025, kandi bizaba ari ubwa mbere yerekanwe ari kumwe Judence Kayitesi na Didas. Ati “Ni ubwa mbere izaba yerekanywe Judence, Didas nanjye duhari (Valens Kabarari). Ni ukuvuga uko turi batatu turi muri iyi filime.”

Ku wa Mbere tariki 14 Mata 2025, nabwo iyi filime mbarankuru izerekanirwa mu ishuri ahitwa Clermont-Ferrand; ndetse muri Gicurasi izerekanirwa ahandi henshi harimo Orléans, Ardèche n’ahandi.

Valens yavuze ko uretse kuba ari kwerekana iyi filime, mu mashuri yo mu Bufaransa, bifashisha igitabo cye mu kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aravuga ati: “Byose ni muri gahunda yo kwibuka. Uretse ko ku ishuri à Clermont Ferrand ho ari mu rwego rw’ishuri, kuko ubu mu Bufaransa biga Jenoside yakorewe abatutsi, ho rero biga igitabo cyanjye vivant, ubundi nkajya kuganira nabo. Kuri ino nshuro rero bashatse no kureba iyi filime. Ni filime yakunzwe cyane aho nyerekanye hose.”

Yungamo ati “Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye kwigishwa mu Bufaransa kuva umwaka ushize. Abarimu n’abanyeshuri biga bifashishije igitabo cyanjye mu shuri mu rwego rwo kumva neza, kuko bambwiye ko cyoroshye kugisoma kandi gisobanura neza ku bana bato uko Jenoside yakozwe.”

Valens Kabarari yanavuze ko ari kwitegura gushyira hanze igitabo cye “Vivant” gisobanuye mu rurimi rw’Icyongereza, kuko cyari mu Gifaransa. Akavuga koari no gukora ku buryo filime yajyaga mu Cyongereza ‘nkazabasha kuyerekana mu bihugu bikoresha Icyongereza’.

Yavuze ko igitabo azagishyira ku isoko afashije n’icapiro ry’ibitabo ‘Inzozi Publisher’ ryashinzwe na mushiki we, Judence Kayitesi.

Valens Kabarari aherutse kubwira InyaRwanda, ko yatekereje gukora iyi filime mu rwego rwo kugaragaza amateka y'urugendo rwe rwo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi n’urugendo rwe rwo kwiyubaka.

Ni filime yakoze nyuma yo guterwa imbaraga na Judence Kayitesi ‘Mushiki we’ wanditse igitabo yise “A Broken Life: In Search of Lost Parents and Lost Happiness” kigaruka ku buzima yanyuzemo mbere, mu gihe na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Jenoside yabaye afite imyaka 11 y’amavuko. Muri iki gitabo agaragazamo ibice bitatu, igice cya mbere ni uburyo yari abayeho n’umuryango we mbere ya Jenoside, igice cya kabiri kibanda ku gihe cya Jenoside n’aho mu gice cya Gatatu agaruka ku kuntu yongeye kwiyubaka nyuma ya Jenoside.

Muri iki gitabo, avugamo ko Jenoside yabaye atari kumwe n’ababyeyi be kuko yari i Nyamirambo, bahugira mu Musigiti wo kwa Kadhafi.

Ku gifuniko kigaragaza igitabo cye, hariho ifoto yerekana inkovu afite mu mutwe. Yavuze ko yatemwe n’umuntu wari umuturanyi w’abo. Kayitesi yavuze ko nyuma yo gutemwa, yateye ubwenge yibagiwe ibintu byose kugeza ku mazina ye bimara igihe kinini.

Kayitesi yabaga i Nyamirambo n'aho Valens Kabarari yabaga mu Murenge wa Jari mu gihe cya Jenoside.

Valens ati "Jenoside yabaye ndi i Jari, hanyuma duhungira ku kigo cy'abajandarume ndi kumwe n'ababyeyi banjye (Papa, Mama, Sogokuru, Nyogokuru, mbese umuryango wose wo kwa Papa-aho rero niho babiciye, aba ariho ndokokera."

Yavuze ko nyuma ya Jenoside, mushiki we Kayitesi yanditse igitabo kigaruka ku buzima bwe mbere na nyuma ya Jenoside 'ariko nanjye aho mba mu Bubiligi nanditse igitabo nise “Vivant''.

Ubwo yiteguraga kugishyira hanze, yasanze Kayitesi nawe yaranditse igitabo. Ati "Ngiye gusohora gitabo nasanze Kayitesi nawe yanditse icye, ariko igitabo cye agisohora mu Kidage nyuma kiza no gukorwa mu Cyongereza icyanjye nkaba naragikoze mu Gifaransa ni ukuvuga ngo kubera ko njye ntavuga Ikidage n'Icyongereza ntabwo nashoboye gusoma igitabo cya Kayitesi."

Yavuze ko bitewe n'uko Kayitesi yamusabaga kumwibutsa amateka y'ukuntu 'ababyeyi bacu bishwe' byatumye batekereza uko bahuza imbaraga baza mu Rwanda biyibutsa inzira zose banyuze bari kumwe n'ababyeyi babo mu gihe cya Jenoside 'kugeza aho biciwe'.

Valens Kabarari ati "Turavukana Kayitesi (Mushiki we), ababyeyi bacu bishwe ndi kumwe n'abo, ariko Kayitesi ntago yari ari mu rugo."

Aba bombi banagiye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Jali aho ababyeyi babo bashyinguwe mu rwego rwo gukusanya urugendo banyuzemo mu gihe cya Jenoside.

Iyi filime yakozwe bigizwemo uruhare n’abarimo Valens Kabarari wanditse akanayobora iyi filime, Valens Habarugira na Louis Udahemuka bafashe amashusho y’ayo bungirijwe na Saleh Ruzindana, hari kandi Valens Habarugira, Boris Igiraneza, Jean Baptiste Habineza ndetse na Regis Nzeyuwera.

Iyi filime “Vivant les chemins de la Mémoire” yatunganyijwe bigizwemo uruhare n’inzu ikora yitwa Baho Production yashinzwe na Jules Sentore na Valens Kabarari.

Valens Kabarari yavuze ko yatekereje gukora iyi filime mu rwego rwo kuzuza ibyavuzwe na Mushiki we Judence Kayitesi mu gitabo yise ‘A Broken Life: In Search of Lost Parents and Lost Happiness” cyasohotse mu 2022

Valens Kabarari ari kumwe na Mushiki we Judence Kayitesi ubwo bari mu Rwanda mu ifatwa ry’amashusho y’iyi filime mbarankuru “Vivant les chemins de la mémoire”

Iyi filime mbarankuru yerekanwe bwa mbere ku wa 25 Gicurasi 2024 mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye mu Bubiligi 


Valens Kabarari yatangaje ko agiye gushyira hanze igitabo cye 'Vivant' kiri mu rurimi rw'Icyongereza 



KANDA HANO UREBE INCAMAKE YA FILIME MBARANKURU YA VALENS KABARARI

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND