Kigali

Kwibuka31: Ambasade y'u Rwanda muri Pakistan yibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:10/04/2025 8:53
0


Ambasade y'u Rwanda muri Pakistan yakoze igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa cyabereye muri Hotel ya Serena i Islamabad. Ni ubwa mbere iki gikorwa cyo Kwibuka kibereye muri Pakistan kuva ibihugu byombi byafungura ambasade zabyo.



Nk'uko tubikesha Pakistan Observer, Umushyitsi Mukuru muri iki gikorwa, Hamid Asghar Khan, Umuyobozi ushinzwe Afurika muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, yagaragaje ko biteye agahinda ibyo yiboneye igihe yasuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu rugendo rw'amahoro n'iterambere, ariko anagaragaza ko ku isi hakiri intambara n'amakimbirane, nk'uko bigaragara muri Gaza. Yasabye ibihugu bikomeye gukorera hamwe mu kurwanya amakimbirane no kubungabunga amahoro.

Mohamed Yahya uhagarariye UN muri Pakistan, yagaragaje ko umuryango w’Abibumbye uzakomeza kurwanya imvugo zibiba Urwango. 

Madamu Harerimana Fatou, Ambasaderi w'u Rwanda muri Pakistan, yashimiye abitabiriye igikorwa, ashimira u Rwanda ku rugendo rw'amahoro n'ubwiyunge rumaze gutera. Yavuze ko isi igomba gufata inshingano zo gukumira Jenoside no kurwanya imvugo z’urwango.

Muri iki gikorwa hanatanzwe ubuhamya bw'uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Claver Irakoze, akaba n'umwanditsi, wabwiye abari aho ko ababyeyi be bose bari abarimu, iwabo bakaba bari abana 5. Yavuze ko bahungiye ku rusengero icyo gihe urugamba rwo kubohora igihugu rwari rurimbanije, icyo gihe se yaje kwicwa avanywe aho bari bahungiye.

Ni ubwa mbere iki gikorwa kibereye muri Pakistan kuva ibihugu byombi byafungura ambasade zabyo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND