Kuwa 7 Mata 2025, Ambasaderi wa Isiraheli muri Ethiopiya, Avraham Neguise, yirukanywe mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ku rwego rw’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) nyuma y’uko ibihugu bimwe na bimwe byo muri Afurika byanze ko yitabira umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ambasaderi Neguise yari yitabiriye uyu muhango mu rwego rwo guhagararira Israel, ariko ubwo habaga impaka zikomeye ku buryo bw’uburenganzira bwe bwo kuba muri uwo muhango, umuhango wahagaritswe igihe gito kugeza ubwo avuye mu cyumba.
Abahagarariye ibihugu byinshi byo muri Afurika banenze ko Isiraheli ifite imiterere ya politiki itubahiriza ibyemezo by’Umuryango w’Afurika ku bijyanye n’uburenganzira bw'abaturage ba Palestina.
Nk'uko tubikesha Palestine Chronicle.com umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe watangaje ko ugikora iperereza rigamije kumenya uwamuhaye uburenganzira bwo kwitabira uwo muhango.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel yavuze ko itanejejwe n’iki gikorwa cya AU. Iti “Birababaje cyane kuba mu muhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Ambasaderi wa Israel i Addis Ababa yari yatumiwemo, Youssouf yarahisemo kuzana imyumvire ya politike yo kurwanya Israel.
Iyi myitwarire ntabwo ari iyo kwihanganira, kuko mbere na mbere itesha agaciro abishwe (muri Jenoside), ndetse ikagaragaza ukutavuga rumwe ku mateka y’Abanyarwanda n’Abayahudi. Tugiye gufata ingamba za ngombwa mu bya dipolomasi ku barebwa n’iki cyemezo, mu kugaragaza uburyo iki gikorwa twacyakiranye uburemere.”
Mu mwaka wa 2002, nyuma yo gushyiraho Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ibihugu bitari iby’Afurika byahawe uburenganzira bwo kujya byitabira inama zawo nk'indorerezi "Observers," aho habarizwaga ibihugu 87.
Ibihugu byahawe ubushobozi bwo kwitabira inama z’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe no kugira uruhare mu biganiro bimwe, ariko ntibyahabwa uburenganzira bwo gutora cyangwa kugira ijambo muri gahunda za politiki z’umuryango.
Ikigo cya mbere cyahawe ubu burenganzira ni Umuryango w'Abanyapalestina PLO (Palestne Liberation Organisation) mu mwaka wa 1973, naho Isiraheli yaje guhabwa uburenganzira bwo kuba indorerezi muri 2001.
Ariko, nyuma y’aho, ibihugu bimwe byo muri Afurika byatangiye kugaragaza ko Isiraheli ihonyoye amategeko y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, cyane cyane ku bijyanye n’imyitwarire yayo mu ntambara ziri mu Butaka bwa Palestina, byatumye yirukanwa aho ishinjwa gukorera Jenoside Abanyepalestina muri Gaza.
Si ubwa mbere Isiraheli yirukanwe mu bikorwa byateguwe n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe. Mu Gashyantare 2023, delegasiyo ya Isiraheli yirukanywe mu birori by’Umuryango w’Afurika mu mujyi wa Addis Ababa.
Ni ibintu byateje impaka hagati ya Isiraheli n’ibihugu by’Afurika, byumvikanisha kutumvikana ku kibazo cya Palestina n’imiterere y’imikoranire y’icyo gihugu.
TANGA IGITECYEREZO