Umuririmbyi Ali Saleh Kiba wamamaye nka Alikiba wo gihugu cya Tanzania, yifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti mu kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yabigaragaje mu butumwa yatangaje ku rukuta rwe rwa Instagram, kuri uyu wa Mbere tariki 7 Mata 2025, mu gihe Abanyarwanda n’inshuti batangiye icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, yatwaye ubuzima bw’abarenga Miliyoni.
Alikiba yanditse agaragaza ko “Twifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ntibizongera ukundi.”
Mu bihe bitandukanye Alikiba wamamaye mu bihangano binyuranye, yakunze kugaragaza ko yumva neza amateka asharira Abanyarwanda banyuzemo, akifatanya nabo mu kuzirikana no kunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ari mu bahanzi Mpuzamahanga basaba buri wese guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi. Uyu munyamuziki w'imyaka 38 y'amavuko wamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo nka 'Mwana', 'Dodo' yanditse avuga ‘Turi kumwe namwe Rwanda muri ibi bihe’.
Alikiba ari mu bahanzi bubashywe muri Tanzania akaba umwanditsi w’indirimbo uri mu bakomeye wita cyane ku kuririmba indirimbo zubakiye ku mudiho wa Bongo Flava.
Ni umwe mu bakomoka mu gace ka Kigoma, ndetse yashinze inzu y’umuziki yise Kings Music label, aherutse no gutangiza Radio yise ‘Crown Fm Radio’.
Arazwi
cyane binyuze mu ndirimbo zirimo nka: Mwana, Aje, Chekecha Cheketua,
Cinderella, Nakshi Mrembo, Usiniseme, Dushelele, Single Boy yakoranye na Lady
Jaydee, Mapenzi Yana Run Dunia, Macmuga n’izindi.
Alikiba yatangaje ubutumwa bugaragaza ko yifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka ku
nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi
Mu
bihe bitandukanye, Alikiba yakunze gutambutsa ubutumwa bwo kwifatanya n’Abanyarwanda
mu guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi
TANGA IGITECYEREZO