Kigali

#Kwibuka31: Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bacanye urumuri rw'icyizere- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/04/2025 12:01
0


Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bacanye urumuri rw’icyizere, ndetse bunamira abashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, mu gutangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 7 Mata 2025, cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali aharuhukiye imibiri irenga ibihumbi 250 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Urumuri rw’icyizere rwacanwe ruzamara iminsi 100. Ni ikimenyetso cy'ubutwari mu kwiyubaka kw'Abanyarwanda ‘tuva mu mwijima tugana aheza'. Insanganyamatsiko yo #Kwibuka31 muri uyu mwaka igira iti “Twibuke twiyubaka.’’

Ku rwego rw’Igihugu, Icyumweru cy’Icyunamo cyatangirijwe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, ariko ibikorwa byanabereye mu Midugudu yo hirya no hino mu Gihugu aho abaturage bari mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yaturutse ku mugambi wateguwe na Leta y’u Rwanda hagati ya 1990 na 1994 yari iyobowe n’intagondwa z’Abahutu zitifuzaga amahoro kubera ingengabitekerezo y’irondabwoko, urwango, ivangura n’amacakubiri bari barimitse nk’umurongo wa politiki w’imitegekere y’igihugu.

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bacanye urumuri rw’icyizere mu gutangiza ibikorwa byo #Kwibuka31  

  

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi, banashyira indabo ku mva ziruhukiyemo  

Gutangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, byabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ruri ku Gisozi kuri uyu wa Mbere, tariki 7 Mata 2025 


















TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND