Imyaka 31 irashize mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasize ibikomere mu mitima ya benshi, ishegesha igihugu mu nguni zose z’ubuzima. Ku itariki nk’iyi mu 1994, umuhanzi Rugamba Sipiriyani n’umugore we Mukansanga Daphrose n’abana batandatu barishwe, harokotse abana bane.
Rugamba Cyprien wishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasize ibihangano byabaye imvano yo gukomera ku buhanzi bw’iki gihe, bamwe baninjira mu muziki mu rwego rwo kumuhesha icyubahiro no kusa ikivi cye.
Abamuzi bamusobanura nk’intore, umusizi, umukinnyi w’ikinamico, umwanditsi w’ibitabo, umutoza w’Intore, umuririmbyi w’ubutumwa budasaza n’umunyabuntu.
Yatashye Yeruzalemu nshya! Rugamba yishwe mu gitondo cyo ku wa 07 Mata 1994 ari kumwe n’umugore n’abana batandatu. Harokotse abana be bane bakotanira gusigasira umurage we yasigiye Abanyarwanda.
Ababanye na Rugamba bahuriza ku kuvuga ko yari umuntu mugari urangwa n’urukundo, uca bugufi, wita ku batishoboye, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ikaba isaha yo kwita ku muryango we cyane cyane umugore wakundaga ‘ibijumba’.
Yasize urwibutso rudasibangana mu mitima ya benshi hashingiwe ku bihangano byinshi yashyize hanze mu bihe bitandukanye bamwe batabasha kumva neza ibyo yaririmbaga cyane ko byuzuye ikinyarwanda cyumutse.
Rugamba Olivier, imfura ya Rugamba Sipiriyani yigeze kubwira InyaRwanda ko bitoroshye kumenya umubare nyakuri w’indirimbo za Rugamba Sipiriyani ashingiye ku kuba yarishwe hari indirimbo yari yamaze kwandika, izindi yazifatiye amajwi ariko ngo ntizigeze zisohoka kugeza n’ubu.
Ati “Yishwe nawe atunguwe. Hari ku itariki 07 Mata ahagana saa tatu za mu gitondo. Yaratunguwe, hari izo yari yamaze gutegura zanditse Nk’iyo wumvise zimwe mu ndirimbo abaririmbyi baririmbaga ntizirasohoka ariko turateganya kuzisohora nitumara kwandika ibitero byose.”
Avuga ko zimwe mu ndirimbo zizwi za Rugamba Sipiriyani zigera kuri 300. Indirimbo zitigeze zisohoka zimwe bazihaye Korali Rugamba ndetse ngo mu minsi ishize baniyambaje Korali Christus Regnat iririmba indirimbo yitwa “Igipimo cy’urukundo”.
Amateka avunaguye ya Rugamba Sipiriyani
Rugamba Sipiriyani yavukiye mu yahoze ari Komine Karama, ubu ni mu Karere ka Nyamagabe, avuka mu mwaka w’1935. Yize amashuri ye mu Rwanda, mu Burundi ndetse no mu Bubiligi, aho yakuye impamyabumenyi y’ikirenga mu by’amateka.
Yize amashuri abanza muri Paruwasi ya Cyanika, ayisumbuye ayiga muri Seminari nto ya Kabgayi, akomereza muri Seminari Nkuru ya Nyakibanda.
Yaje kujya muri Kaminuza ya Bujumbura aharangiriza icyiciro cya mbere cy’amashuri makuru, nyuma abona kujya mu Bubiligi muri Kaminuza ya Luve aho yaje gukura impamyabumenyi y’ikirenga mu by’amateka.
Rugamba yashakanye na Mukansanga Daphrose (wavutse mu 1944), bashakana mu mwaka w’1965. Uyu mugore wa Rugamba Sipiriyani ubusanzwe yari umwarimukazi mu mashuri abanza, avuka mu gace kamwe na Rugamba Sipiriyani bose babarizwaga muri Paruwasi ya Cyanika.
Uyu muhanzi kandi yanashinze itorero Amasimbi n’Amakombe riririmba indirimbo zisingiza Nyagasani ndetse zinigisha ku buzima busanzwe, kugeza n’ubu rikaba rigihimba indirimbo zifashishwa ahantu hanyuranye.
Yakoze imirimo itandukanye muri Leta, ariko mu myaka ye ya nyuma yaje gukurwa mu kazi igihe kitageze, kubera ko atihanganiraga akarengane ako ariko kose, akabyamagana abicishije mu nganzo ye.
Yaranzwe no gushishikariza Umunyarwanda kuba inyangamugayo no kugira indangagaciro nyazo zikwiriye u Rwanda. Ibi bigaragarira mu ndirimbo zirenga 400 yagiye ahimba zirimo “Ntumpeho”, “Inda nini”, “Jya umenya gusaza utanduranyije cyane”, “Agaca” n’izindi nyinshi.
Yapfuye azize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, akaba we na Mukansanga, umugore we, bari barabyaranye abana 10, muri Jenoside yakorewe abatutsi, bapfanye n’abana babo 6, ubu hasigaye abana bane. Ubu Rugamba yibukwa nk’umuntu wateje imbere ubuvanganzo nyarwanda ndetse akanafasha abakiri bato kumenya uko ururimi rwubakwa.
Si
ibyo gusa, kuko Kiliziya Gatolika n’abandi bakristu yabasigiye ibihangano by’
indirimbo zisingiza Imana zirimo ubuhanga buhanitse. Indirimbo ze n’uyu munsi
ntabwo zifatwa nk’indirimbo nziza gusa, ahubwo ubutumwa buzikubiyemo bufatwa
nk’impanuro za none, ejo n’ahazaza ku bakuru n’abato.
Rugamba
yapfuye azize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, akaba we na Mukansanga
Daphrose, umugore we, bari barabyaranye abana 10, muri jenoside bapfanye
n’abana babo batandatu, ubu hasigaye abana bane
Rugamba Cyprien yishwe kuwa 7 Mata 1994, ariko abo mu muryango we bamwibuka by’umwihariko kuwa 15 Kanama
TANGA IGITECYEREZO