Kuri iki Cyumweru, kuva aho aviriye mu bitaro, Papa Fransisiko yabashije kugaragara kwa mbere mu ruhame anasuhuza abakristu nk'uko byatangajwe na Vatican News. Ni mu gikorwa cyo gusoza yubile y’Abarwayi n’abakora kwa muganga yizihijwe kuva ejo kuya 05 Mata kugeza uyu munsi kuya 06 Mata.
Mu butumwa Papa Fransisiko yageneye Yubile y'Abarwayi n'abakora kwa Muganga bwasomwe na Archbishop Rino Fisichella, Papa yibukije ko muri iki gihe yifatanyije n'abarwayi ku buryo bwihariye mu kigeragezo cy'uburwayi. Aho umuntu acika intege, agakenera abamufasha byose, abamuba hafi.
Papa Fransisiko avuga ko kurwara bitoroshye, ariko ari ishuri ry'urukundo. Aho umuntu asabwa kwemera kwitabwaho atinuba kandi yizeye, ibi akaba yabivuze asanisha n’ubuzima bwe bw’uburwayi.
N’ubwo bitari biteganyijwe ko aza kugaragara ndetse akanasuhuza Abakristo, nyuma ya Misa, Papa Fransisko yaje kugaragara, ashimira abari aho, abasabira umugishansi, anabashimira uburyo bitwaye neza muri icyo gikorwa cya Yubile.
Mu butumwa bwe, Papa Fransisko yibanze ku ngingo yo kugaragaza ko ku mu bitaro hashobora kuba ahantu heza, avuga ko hashobora gutuma “urukundo n’ubumuntu birushaho guca umwiryane ndetse bikarushaho guha abantu ibyiringiro.”
Papa yakoresheje inyigisho z'umuhanuzi Izayi, avuga ko n’ubwo abantu benshi iyo bageze mu bihe bikomeye ndetse bashidikanya ku buzima bwabo, ari muri icyo gihe cy'ibigeragezo Imana ishyiraho amahirwe mashya.
Yasabye abari aho gutekereza ku mibereho y'Abayisraheli mu gihe bari mu bucakara mu Misiri, avuga ko n’ubwo byari bikomeye, ndetse nta cyizere gihari, muri icyo gihe nibwo bahawe igihugu gishya.
Papa Fransisko yasobanuye neza ko uburwayi bushobora gutuma umuntu yumva ameze nkuri mu buhungiro cyangwa nk'umugore wavuzwe mu Ivanjili y’uyu munsi, aho bamusabiraga igihano cyo kwicishwa amabuye, kuko yari yafashwe asambana, ariko ahabwa amahirwe yo kwisubiraho n’imbabazi.
Yasobanuye ko Imana idategereza ko abantu baba beza ngo ibafashe, ahubwo igera mu bikomeye byabo, ikabihindura. Yagize ati: "Uburwayi bushobora kuba ahantu heza ho guhurira n'Imana, ni ishuri aho twiga gukunda, gukundwa n'umutima w'ubwiyoroshye."
Papa Fransisko kandi yashimiye abakora kwa muganga ku kazi gakomeye bakora kandi abibutsa ko buri murwayi afite agaciro kandi agomba kwakirwa nk'undi.
Mu musozo, Papa Fransisko yagarutse ku magambo ya Papa Benedigito wa XVI avuga ko ubumuntu bugenwa n'uburyo umuntu afata abandi bari mu bubabare n’agahinda. Yasabye Abakristo kutirengagiza abakuze, abarembye, ndetse n'abantu bose bafite n’ibibazo, ababwira ko bagomba gukomeza kubitaho no kubaba hafi.
Kuri iki cyumweru, kuva aho aviriye mu bitaro, Papa yabashije kugaragara mu ruhame anasuhuza Abakristo
TANGA IGITECYEREZO