Kigali

Umuramyi Daniel Svensson yibukije urukundo rw’Imana mu ndirimbo yise “Umukiza” - VIDEO

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:6/04/2025 20:28
0


Umuhanzi Daniel Svensson uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka “Ubuntu bw’Imana” na “Ndahari”, kuri ubu yasohoye indirimbo nshya yise “Umukiza” ivuga urukundo rw'Imana ndetse ikaba yuzuye ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.



Indirimbo itangirana n'amagambo meza agira ati: ”Umukiza yakijije ubugingo bwanjye urupfu rw'iteka ryose, ku bwa kavukire nari uwo kurimbuka Yesu yitangira ibyaha byanjye.”

Mu kiganiro na InyaRwanda, Daniel Svensson yagize ati: “Kristo ni we mukiza kandi ni we bugingo bw'abamwizera, we wemeye kuba igitambo gishimwa n'Imana Data.” 

Daniel Svensson yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya yiganjemo amagambo meza, n’ubutumwa bwibutsa abakristo urukundo rw’Imana, ndetse anagaruka ku rupfu rwa Yesu ari rwo rwarokoye Abakristo bose. 

Mu ndirimbo hari aho agira ati: “Urupfu rwa Yesu Kristo cyari igihano cyuzuye cy'ibyaha nakoze, kuzuka kwe kwambereye intsinzi ihoraho, amaraso ye yaranyogeje, maba uwera uzira inenge".

Yagarutse kandi ku murimo we wo kuririmba aramya Imana, avuga ko azawukomeza mu gihe akiri ku isi. Ati: “Umuntu agira imishinga myinshi imwe akanayipfana ariko igikuru ni ukuririmba ndamya Imana nkiri ku isi, kugeza igihe ubuzima bwange buzarangira, umunsi nzaba nsoje urugendo rw'aha ku isi."

Yakomeje agira ati: “Natinda gushyira hanze indirimbo cyangwa nkabanguka, ariko ntibivuze ko ntaririmba ndamya Imana kuko ibibera imbere muri njye biruta ibijya ahagaragarira abantu kuko Kristo niwe njyana yanjye kandi ni we ndirimbo yanjye idacika.”

Daniel Svensson yabwiye abakunzi be ko bashonje bahishiwe, kuko nyuma y'iyi ndirimbo “Umukiza” hari izindi nyinshi ababikiye. Iyi ndirimbo hamwe n’ibindi bihangano bye, ushobora kubisanga ku muyoboro we wa YouTube Daniel Svenssn’s Heart cyangwa izindi mbuga zose zicuruza umuziki.


Daniel Svensson ni umwe mu bahanzi beza mu muziki wa Gospel

 UMVA INDIRIMBO NSHY UMUKIZA YA DANIEL SVENSSON

  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND