Mu gihe inkuru nyinshi zikomeje kuvuga ko urugo rwa Hailey Bieber na Justin Bieber ruri mu bibazo bikomeye by’imibanire, Hailey akomeje kwerekana ko ari umugore wihagazeho, ushoboye kandi wiyemeje gukomeza kuba hafi y’umugabo we, by’umwihariko mu bihe bikomeye by’ubuzima.
Mu minsi ishize, Hailey yitabiriye ibirori byahuriyemo ibyamamare bitandukanye birimo na Kendall Jenner, aho aba bombi bagaragaje umubano ukomeye hagati yabo. Bifashe mu biganza, baririmba indirimbo ya NLE Choppa na Lil Wayne, mu buryo bugaragaza akanyamuneza n'ubucuti bukomeye bubahuza. Ibi byabaye mu gihe hari amakuru avuga ko Hailey akunze kuba ari kumwe n’inshuti zigaragaza ubushake bwo kumuba hafi, mu gihe Justin we atagaragara kenshi muri ibyo bikorwa.
Amakuru aturuka mu binyamakuru mpuzamahanga nka Daily Mail agaragaza ko Hailey yakoze ibishoboka byose mu gufasha Justin mu rugendo rwo guhangana n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ndetse no mu rugamba rwo kuva mu biyobyabwenge. Nubwo bidahora byoroshye, Hailey yahisemo kumuba hafi, kumutega amatwi no kumushyigikira uko ashoboye, ibintu bikomeje gushimangirwa n’abakurikiranira hafi umubano wabo.
Nubwo ibihuha byagiye bivuga ko Hailey yaba ari we ntandaro yo gutandukana kwa Justin na Selena Gomez, uyu mugore yahakanye yivuye inyuma ayo makuru. Yavuze ko urukundo rwe na Justin rwatangiye nyuma y’uko Justin na Selena batandukanye, ashimangira ko atigeze agira uruhare na ruto mu gutandukanya abo bombi.
Nubwo bitashoboka guhakana ko batigeze bahura n’ibibazo mu rugo rwabo, Hailey na Justin bakomeje kwihanganirana, kubabarirana no gushyigikirana. Uwitwa Hailey Bieber akomeje kugaragaza ubunyamwuga n'ubudakemwa nk’umugore ushishikajwe no kuba hafi y’umugabo we, akamufasha kuva mu bihe bikomeye ajya mu byiza.
Ibi byose bigaragaza ko nubwo urugo rushobora guhura n’ingaruka zituruka ku buzima bwo mu mutwe, ibinyoma n’ibihuha, ubushobozi bwo kwitangira uwo mwashakanye, gukundana no gushyigikirana bishobora kururinda gusenyuka. Hailey Bieber ni urugero rwiza rw’umugore uhamye, wiyemeje gukomeza kuba inkingi ya mwamba mu rugo rwe, aho abikora atitaye ku mvugo zitandukanye zikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru.
TANGA IGITECYEREZO