Ikipe ya Arsenal yaguye miswi na Everton 1-1 maze amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona akomeza kujya kwa Liverpool.
Mu mukino wahuje Arsenal na Everton, gice cya mbere
cyarangiye cyerekana imbaraga ku mpande zombi mu kibuga, aho ikipe ya Arsenal yafashe
umwanya mwiza nyuma y'igitego kimwe cyatsinzwe na Leandro Trossard.
Muri uyu mukino wabereye kuri Goodson Park, gice cya mbere cyatangiye amakipe yombi yihutisha umukino.
Everton, ikipe izwiho
gukina neza imikino ikomeye, yagerageje kugora ikipe ya Arsenal ari nako
inyuzamo ikataka izamu ryayo ariko ubwugarizi bwa Arsenal buhagarara neza
cyane.
Arsenal nayo yagerageje uburyo butandukanye bwa Raheem
Sterling na Mikel Merino bagiye bagaragaza impano zabo mu gutanga imipira
myiza, ariko ntibashobore kubyaza umusaruro ayo mahirwe yose.
Kwataka kwa Arsenal byaje gutanga umusaruro ku
munota wa 34 kuko Leandro Trossard nyuma yo gukinana neza na Raheem Sterling
yaje gufungura amazamu ku ruhande rwa Arsenal.
Arsenal yarangije gice cya mbere iri imbere
n'igitego kimwe ku busa bwa Everton. Maze amakipe yombi ajya kuruhuka akubita
agatoko ku kandi agiye no kwiga amayeri ayafasha kubona intsinzi.
Mu minota ya mbere y’igice cya kabiri, Myles
Lewis-Skelly wa Arsenal yakoze ikosa rikomeye mu rubuga rw’amahina, bituma
umusifuzi Darren England atanga penaliti ku ikipe ya Everton. Iliman Ndiaye ni
we wayiteye neza cyane, atsindira ikipe ye igitego cyo kwishyura,
maze umukino uhita uba 1-1.
Abakinnyi nka Martinelli na Trossard bagerageje
guhirimbanira igitego cya kabiri, ariko umunyezamu wa Everton, Jordan Pickford,
yitwaye neza cyane aburizamo ibitego byinshi byari byitezwe, harimo ishoti
rikomeye rya Martinelli ryarokowe mu buryo bw’igitangaza.
Mikel Arteta yakoze impinduka zitandukanye azana
Bukayo Saka, Martin Ødegaard na Kieran Tierney, mu gihe David Moyes wa Everton
na we yazanye abakinnyi barimo Alcaraz, Armando Broja na Ashley Young. Izi
mpinduka zose zaje mu rwego rwo kongera imbaraga hagati n’imbere, ariko
ntizahise zitanga umusaruro.
Mikel Merino yahuye n’amahirwe akomeye mu minota ya nyuma ubwo yateye umutwe ariko ntiyabasha kuyobora umupira mu izamu.
Iminota
y’inyongera ntiyahinduye byinshi, umusifuzi asoza umukino amakipe anganya
igitego 1-1.
Kunganya uyu mukino bitumye Arsenal ikomeza
gutakaza amahirwe yo kwegukana igikombe kuko imaze gukina imikino 31 Liverpool
ya mbere yo ikaba imaze gukina imikino 30, kandi Liverpool ikaba irusha Arsenal
amanota 12. Mu gihe Liverpool yatsinda umukino wayo w'umunsi wa 31, warangira
irusha Arsenal Amanota 15.
Arsenal yaguye miswi na Everton
Ilman Ndiaye niwe watsinze igitego cyatumye Arsenal itabona amanota atatu
Nukel Arteta ikindi gikombe cya shampiyona kimunyura mu myanya y'intoki
TANGA IGITECYEREZO