Inkuru dukesha ikinyamakuru The Pulse Nigeria, ivuga ko muri leta ya Rivers, umukobwa yaroze umukunzi we akamwica ngo mu buryo bwo kwihorera ko yamuciye inyuma, maze agahisha umurambo we munsi y’igitanda.
Bivugwa ko uyu mukobwa yahisemo kwihorera ku mukunzi
we nyuma yo kumenya ko amuca inyuma, maze afata ibiryo bye arabiroga, aho
yashizemo umwuka amureba, icyababaje abaturage kurushaho ni uko amaze gupfa atigeze
asaba ubufasha ngo avuge ko atazi uko bigenze, ahubwo yahisemo kumuhisha munsi
y’igitanda mu gihe cy’iminsi itatu.
Nk’uko amakuru abitangaza, abaturage bo muri ako gace
bagize amakenga nyuma yo kumva impumuro mbi ituruka mu nzu ya nyakwigendera,
nyamara ntibamenye ikibyihishe inyuma.
Gushidikanya kwabo kwarushijeho kwiyongera igihe
babonaga uyu mukobwa ahora ameze nk’ufite urwikekwe ndetse hari ibanga
ridasanzwe abitse, yikingirana mu nzu, ndetse atajya yemera ko hari umuntu n’umwe
uhinjira.
Abaturage byabanze mu nda bihutira kubimenyesha inzego zishinzwe umutekano.
Abapolisi binjiye mu nzu ku gahato, maze bageze mu cyuma
basanga umurambo munsi y’igitanda.
Ukekwaho icyaha yahise atabwa muri yombi ajyanwa kuri polisi kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse kuri icyo cyaha.
Abayobozi ntibarashyira ahagaragara
itangazo ryerekeranye impamvu iri inyuma y’ubu bwicanyi.
Icyakora, iperereza
ry’ibanze ryerekana ko ibyabaye bishobora kuba byaratewe n’amakimbirane hagati
y’abakunzi.
TANGA IGITECYEREZO