Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Kalinda François Xavier, yunamiye Abanyapolitiki bishwe bazira kurwanya umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni mu gikorwa kiri
kubera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero kuri iki Cyumweru tariki 13 Mata
2025, ahari gusorezwa Icyumweru cy'Icyunamo, hazirikanwa abanyapolitiki bishwe
bazizwa kurwanya umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Dr Kalinda François Xavier,
yari kumwe na Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Gertrude Kazarwa; Perezida
w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa; Minisitiri w’Intebe, Dr
Ngirente Edouard; Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, Charity Manyeruke, ari na
we uhagarariye Abadipolomate bakorera mu Rwanda n’abandi bayobozi muri
Guverinoma.
Minisitiri w’Ubumwe
bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana;
Perezida wa Ibuka, Dr Gakwenzire Philbert; Umuyobozi Mukuru wa Polisi
y’Igihugu, CG Felix Namuhoranye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z'u Rwanda, Gen
Mubarakh Muganga, bunamiye Abanyapolitiki bishwe bazira kurwanya umugambi wa
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abo mu miryango
y’Abanyapolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bazizwa
kurwanya uwo mugambi wari warateguwe na Leta, babunamiye ndetse bashyira indabo
ku mva ziruhukiyemo imibiri yabo.
Aba Banyapolitiki 21
bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero ruri ku musozi wa Rebero mu
Karere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali.
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Kalinda François Xavier, yunamiye
Abanyapolitiki bishwe bazira kurwanya umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi
Perezida w’Umutwe
w’Abadepite, Gertrude Kazarwa
Perezida w’Urukiko
rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa
Minisitiri w’Intebe, Dr
Ngirente Edouard
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana
Abo mu miryango
y’Abanyapolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi babunamiye ndetse
bashyira indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri yabo
TANGA IGITECYEREZO