Mu gihe Isi ikomeje guhura n’ibibazo by’imihindagurikire y’ibihe, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishobora kwisanga mu gihombo gikomeye mu bijyanye no gutanga iteganyagihe ryizewe.
Ibi byatewe n’imyanzuro ya Perezida Donald Trump n’ishami rya guverinoma rishinzwe kugabanya ibikenewe mu mikorere ya Leta, rizwi nka DOGE (Department of Government Efficiency).
Iki kigo cya DOGE cyatangije gahunda yo kugabanya abakozi no guhagarika ibikoresho bikoreshwa mu gutanga amakuru y’ikirere, harimo n’icyifashishwa mu gihe hitegurwa imiyaga ikomeye cyangwa ibiza bikomeye.
Mu byo DOGE yagabanyije harimo kugabanya baluni z’ikirere zifashishwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iteganyagihe n’Inyanja (NOAA). Izi baluni nizo zikusanya amakuru y’ingenzi nk’umuyaga n’ubushyuhe.
Kugabanya izi baluni byatumye ibice byinshi by’igihugu bitacyohererezwa amakuru ajyanye n’ikirere uko bisanzwe, bikaba bigira ingaruka ku iteganyagihe rigera ku baturage.
Kugeza ubu, abakozi barenga 1,000 bo muri NOAA bamaze kwirukanwa cyangwa gusabwa kwegura. Ibi bikurikirwa no guhagarika amasezerano y’ubukode ku nyubako ebyiri zikomeye za NOAA, harimo n’iyakiraga amakuru y’iteganyagihe ku rwego rw’igihugu.
Abahanga bavuga ko ibi ari igihombo gikomeye ku mutekano w’abaturage kuko bizagabanya ubushobozi bwo gutanga amakuru ku gihe, cyane cyane mu gihe cy’imvura nyinshi, imiyaga n’inkubi z’umuyaga.
Renee McPherson, impuguke mu bijyanye n’ikirere akaba n’umwarimu muri Kaminuza ya Oklahoma, yagize ati: "Ibi ni ibyago bikomeye ku mutekano w’igihugu. Iyo amakuru atangwa nabi, abantu barapfa".
Uwahoze ari umuyobozi wa NOAA, D. James Baker, yavuze ko “baluni z’ikirere ari kimwe mu bikoresho bya mbere bifasha mu gutegura iteganyagihe ryizewe.”
Imyanzuro ya Trump na DOGE igamije kugabanya ikiguzi cya Leta, ariko ibyo bigira ingaruka zitaziguye ku baturage ba Amerika n’amahanga. Kudatanga iteganyagihe ryizewe bishobora kugira ingaruka ku buhahirane, ubwikorezi, ubuhinzi ndetse no ku buzima bw’abantu.
Nk'uko byatangajwe na Rolling Stone Magazine, imyanzuro ya Perezida Trump ndetse na DOGE mu kugabanya abakozi n'ibikoresho bikomeye muri NOAA byagize ingaruka zikomeye ku mikorere y'iteganyagihe mu gihugu.
TANGA IGITECYEREZO