Mumaze igihe muganira, ubucuti mufitanye rwose ni bwiza kandi bumaze kugera ku rwego rushimishije, ariko n’ubwo umaze igihe kirekire umukunda, ubibona ko nawe ashobora kuba agukunda, nta n’umwe urabwira undi ko amukunda. Uramukunda cyane, ariko wabuze aho uhera ubimubwira. Ibi rero si ur’umwe, hari n’abandi bafite ikibazo nk’iki.
Bamwe mu basore batinya gusaba urukundo kubera ibintu byinshi bitandukanye, birimo: gutinya guterwa indobo, gutinya ko ubucuti bari bafitanye bwangirika mu gihe iby’urukundo bidashobotse, kutigirira icyizere n’ibindi. Dore impamvu zishobora gutuma umusore atinta kubwira umukobwa ko amukunda nk’uko tubikeshya ikinyamakuru Elite Daily:
1. Gutinya indobo: Impamvu y'ibanze itera abasore gutimya gutereta, ni ubwoba bwo guhakanirwa. Guterwa indobo birababaza cyane, ndetse nta muntu n’umwe uba ushaka ko bimubaho. Buri wese rero ajya gutereta umukobwa yizeye ko igisubizo ari yego, nyamara iyo Atari ko bigenze bisiga agahinda gakomeye. Ubwoba bwo guhakanirwa rero bushobora gutuma umusore ahora afite ubwoba bwo gusaba abakobwa ko bakundana.
2. Kutigirira icyizere: Umusore utigirira icyizere usanga agorwa n’ibintu byinshi bitandukanye cyane cyane gukora ibintu bishya mu buzima kuko ahora atekereza ko nta bushobozi bwo kubikora neza afite. Ni muri uru rwego rero, usanga abasore batigirira icyizere baba bafite ubwoba, bumva ko batari ku rwego rwo gutereta umukobwa runaka, bigatuma nyine batinya gutereta.
3. Gutinya gutakaza incuti: Akenshi iyo ubwiye umukobwa ko umukunda, nyamara iby’urukundo ntibikunde, usanga ubucuti mwari mufitanye bumera nk’aho bujemo agatotsi, uburyo mwavuganaga bugahinduka, ndetse bigasa nk’aho atari wa muntu nyine wari usanzwe uzi. A
basore banwe rero batinya gutereta abakobwa b’incuti zabo n’ubwo baba babakunda cyane, bitewe n’uko batinya ko mu gihe bidashobotse ko bakundana, ubucuti bwabo bwakawangirika.
4. Kugira isoni: N’ubwo bidakunze kubaho, hari abasore bagira isoni, ndetse baba batashobora kuvugisha umukobwa barwbana mu maso, aba rero ntabwo baba biyumvisha aho bahera bajya kubwira umukobwa ko bamukunda, dore ko no gutangiza ikiganiro ubwabyo bibagora.
5. Kutamenya neza niba amarangamutima yabo ari aya nyayo: Abasore benshi batinya guhubukira gutereta bibaza niba koko amarangamutima bari kwiyumvamo ari aya nyayo cyangwa ari agahararo, ibi bifitanye isano no kuba baba bibaza bati “ese uyu mukobwa ndamukunda by’ukuri, cyangwa ni ukumuharara?” Ibi bigatuma rero batinya kujya mu rukundo bahubutse, kuko baba batinya ko bazicuza.
6. Ubwoba bwo kongera kubabazwa mu rukundo: Abasore benshi banga gutereta kubera ibikomere bagiye bahurira nabyo mu rukundo, urugero: niba umusore yarakundanye n’umukobwa nyuma agasanga yaramubeshyaga.
Ibi bishobora kumubabaza cyane kugeza aho yumva atakizerera mu rukundo, bikaba byanatuma ahora afite ubwoba bwo kuzingera kubabazwa mu rukundo. Ibi rero bishobora no gutuma umusore atinya kongera kugira umukobwa n’umwe atereta.
7. Kutagira uburambe: Uburambe buvugwa hano ni uburambe mu rukundo, kuba umusore atarigeze ateretaho mbere cyangwa ajya mu rukundo na rimwe, bishobora gutuma yumva agize ubwoba bwo, yibaza ati “ese bimera bite?” Ibi rero bishobora gutuma umusore arushaho kugira ubwoba na none bitewe n’ibihuha yagiye yumva ku rukundo bikarushaho kumutera ubwoba.
Mu gihe ufite iki kibazo, cyo gutinya gutereta kubera impamvu imwe muri izi, ugomba kumenya koi bi bisanzwqe rwose. Si wowe wenyine bibaho, niba utinya gutereta kubera gutinya indobo, ntabwo ari ubugwari, abantu benshi bibabaho. Ariko noneho, icyo wamenya ni uko indobo ari ikintu gisanzwe, ntabwo guterwa indobo bisobanuye ko ibintu bikurangiranye.
Ikindi kandi mu gihe cyose wumva ugufute ubwoba, si byiza kwihatira gukora ibintu bitakurimo kubera ikigare cy’incuti zawe, kuko ubona zose zifite abakunzi, cyangwa gutinya ko bazaguserereza, ahubwo ni byiza ko ubanza kwitegura, ukamenya uko uzabyitwaramo, n’uko uziyakira mu gihe utewe indobo, aho guhubukira kujya gutereta utiteguye ikizaba nyuma.
TANGA IGITECYEREZO