RURA
Kigali

Umugabo yiyahuye kubera kurota amafaranga yakanguka akayabura

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:1/04/2025 16:39
0


Mu mu kirwa cya Vanua Levu muri Fiji, haravugwa inkuru y'umugabo wiyahuye nyuma yo kurota afite amafaranga menshi, maze yakanguka akayabura.



Uyu mugabo w’imyaka 42 yari azwiho gukunda amafaranga no guharanira ubukire, nubwo ubuzima bwe butari bworoshye. Abaturanyi be bavuga ko yari umuntu ufite ibibazo byinshi bigoranye kubikemura.

Ku mugoroba wo kuwa Mbere, uyu mugabo utatangajwe amazina yabwiye inshuti ze ko yarose atwaye igikapu cyuzuye inoti nshya z'amadolari ya Fiji, akagenda yumva abayeho nk’umukire. 

Yavuze ko muri izo nzozi yari afite inzu y’akataraboneka hafi y’inyanja, imodoka ihenze, ndetse n’abakozi bamukorera buri kimwe. Yakangutse yumva igishika cy’amafaranga, ashakisha ubukire yari abonye mu nzozi, ariko ntacyo yasanze.

Ubwo yamenyaga ko ibyo yarose byari inzozi gusa, yahise ateza akaduruvayo iwe mu rugo, atangira kwitwara nabi, avuga ko atabasha kubaho atari umukire. 

Yavuye mu rugo yihuta, akurikiranwa n’umugore we na bamwe mu baturanyi, ariko bageze ku cyambu cya Savusavu, yari yamaze kwiroha mu mazi.

Nubwo abashinzwe ubutabazi bahageze vuba, umubiri we wabonetse nyuma y’amasaha abiri, umuryango we usigara mu gahinda gakomeye.

Abaturage bagiye bibaza niba inzozi ari impamo cyangwa niba ari ibishuko bishobora gutwara abantu umutima. Uyu mugabo yahitanywe n’inzozi ze, ariko inkuru ye isigaye nk’igisobanuro cy’uko kwiruka inyuma y’amafaranga atari yo nzira y’ibyishimo nyabyo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND