Abatuye mu gace ka Ongata Rongai muri Kenya, bari mu gahinda gakomeye nyuma y’urupfu rubabaje rw’umugabo wari umumotari witwa Geoffrey Ouma bivugwa ko yatewe icyuma n'umugore we maze bikamuviramo urupfu. Umuryango wa nyakwigendera wahakanye inkuru zivuga ko Ouma yishwe azira kuzana amafaranga make avuye ku kazi.
Inkuru zitandukanye zaguye zivugwa ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru bitandukanye ndetse zikavuga ko uyu mugabo yaba yazize kuzana amafaranga make avuye ku kazi ugereranyije n’ayo yari asanzwe azana.
Nyamara umuryango we wavuze kuri iki kibazo ndetse uvuga koi bi ari
binyoma, ko Atari ko byagenze, ahubwo ko byose byatewe n’amakimbirane yo mu
rugo.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru TUKO, umuryango wa Ouma uvuga ko amakimbirane ari yo yatumye Ouma n’umugore we batongana maze bikaza no kuvamo urupfu rwa Ouma. Mushiki wa Ouma, Aflyne Ogonda, yatanze amakuru arambuye ku byabanjirije urupfu rwa musaza we, anavuga ko izindi nkuru zose zibivugaho ari bibhuha.
Nk’uko Ogonda abitangaza ngo umugore wa Ouma yari yarataye urugo maze ajya i Mombasa ataye umugabo we n’umwana wabo w’imyaka ine, ngo kubera kutumvikana n’umugabo we.
Iki gihe cyose cyashize Ouma atazi aho umugore we aherereye, agarutse, amakimbirane yariyongereye hagati yabo, aho umugabo yashakaga kumenya aho umugore we amazr igihe n’impamvu yamusize wenyine.
Ogonda yagize ati: "Impaka zarushijeho kwiyongera agarutse. Nyakwigendera yagerageje kumubaza aho yari ari, maze kubera uburakari bwinshi, amukubita urushyi."
Nyuma yo gutongana bikomeye, umugore yagumye mu cyumba arira kugeza mu gicuku. Nibwo bivugwa ko yahagurutse, ajya mu gikoni, azana icyuma maze agitera Ouma mu ijosi no mu nda. N’ubwo yari yakomeretse, Ouma yashoboye guhunga, ajya hanze maze aratabaza.
Abaturanyi baje gutabara maze bamujyana mu bitaro. Igitangaje, ni uko umugore nawe we yari mu modoka imujyana mu bitaro. Ibihe bya nyuma bya Ouma Mbere yo kwitaba Imana, Ouma yashoboye kuvuga ibyabaye n’uko byagenze.
Ogonda yagiriye inama abashakanye avuga ko aho kugira ngo abantu bicane, icyiza ari ugutandukana mbere y’uko amakimbirane agera ku rwego rw’uko abantu bicana. Avuga ko ari bibi cyane ku muryango ndetse no ku bana.
Ibi kandi bikaba binyuranye n'inkuru zimaze igihe zitangazwa zivuga ko ukekwa yahise ahunnga, Ogonda yemeje ko ukekwa yahise ajyanwa mu maboko ya polisi kandi ko afunze. Umuryango wa Ouma ugaragza akababaro gakomeye batewe no kubura umwana wabo, bashimangira ko nta kintu na kimwe gikwiriye gutwara ubuzima bw’umuntu.
Bavuze kandi ko bahangayikishijwe n'ihungabana ryo mu mutwe umwuzukuru wabo w'imyaka ine azasigarana. Ogonda yagize ati: "Gukura udafite ababyeyi kandi wumva ko mama wawe ari we wishe so, birababaza cyane.”
Ni mu gihe iperereza rigikomeje, polisi ikaba yizeza ko hazatangwa ubutabera hakurikijwe amategeko, kandi igasaba abaturage kwirinda amakimbirane yo mu miryango ashobora no kuvamo urugomo.
TANGA IGITECYEREZO