RURA
Kigali

Elon Musk yashinje Abademokarate gushyigikira abimukira batemewe muri Amerika

Yanditswe na: Kubwayo Jean de la Croix
Taliki:1/04/2025 9:39
0


Elon Musk, umuyobozi wa Tesla na SpaceX, yongeye kugaragaza impungenge ze ku bijyanye n’abimukira batemewe n’amategeko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ashinja ishyaka ry'Abademokarate kubashyigikira kugira ngo riyifashishe mu gucunga ubutegetsi.



Musk yavuze ko iyi gahunda ituma abimukira binjira muri Amerika bakabona nimero za Social Security nta mananiza, bikaba byarabaye uburyo bwo kubinjiza mu matora. Ibi yabivugiye ku mbuga nkoranyambaga, aho yagize ati: "Abademokarate bakoresha abimukira batemewe nk’uburyo bwo kongera amajwi yabo."

Nyamara, amakuru dukesha CNN agaragaza ko abimukira batemewe badashobora gukoresha Social Security cyangwa gahunda za Medicare. Ahubwo, iyo bakora akazi, bakatwa imisoro ariko ntibemererwe kungukira kuri izo gahunda.

Nubwo Musk akomeje gusaba ko hakwiye kugabanywa amafaranga y’imfashanyo atangwa na leta, abasesenguzi bibaza niba ibi bidashobora kugira ingaruka mbi ku baturage basanzwe bashingira kuri zo.

Ibi birego bya Musk byateje impaka zikomeye muri politiki y’Amerika, aho bamwe bavuga ko ari ibihuha bigamije guhindura ibitekerezo by’abaturage, mu gihe abandi bashimangira ko gukomeza gukoresha nabi gahunda za leta bishobora kugira ingaruka mbi ku bukungu bw’igihugu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND