Ku nshuro ya mbere mu mateka, Arsenal na Tottenham Hotspur bagiye guhurira mu mukino wa North London Derby uzabera hanze y’u Bwongereza.
Uyu mukino wa
gicuti uteganyijwe kubera muri Hong Kong, mu kibuga gishya cya Kai Tak, ku wa
31 Nyakanga 2025, mu rwego rwo kwitegura shampiyona ya 2025-26.
Ni inshuro ya
mbere aya makipe abiri y’amakeba azakinira hanze y’u Bwongereza, bikaba
biteganyijwe ko umukino uzatangira saa 7:30 z’umugoroba ku isaha ya Hong Kong
(saa 11:30 za mu gitondo ku isaha y’i Londres - BST).
Uzaba
ari umwe mu mikino ikomeye izaba muri Hong Kong muri "Hong Kong Football
Festival", aho ku wa 26 Nyakanga hazaba undi mukino ukomeye hagati ya Liverpool
na AC Milan.
Arsenal iheruka
gukorera urugendo muri Hong Kong mu 2012, mu gihe Tottenham yo iheruka gukina
imikino ya gicuti muri Japani na Koreya y’Epfo mu 2024.
Ikipe ya
Manchester United nayo izakina imikino ibiri ya gicuti muri Hong Kong na
Maleziya nyuma y’isozwa rya shampiyona. Gusa, iyi kipe iri no mu makipe menshi
ya Premier League azakorera imyiteguro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ku rundi
ruhande, Chelsea na Manchester City ntibaratangaza aho bazakorera imyitozo y’imikino
ya mbere y’umwaka mushya, kuko aya makipe yombi afite imikino ya Club World Cup,
izatangira ku ya 15 Kamena 2025.
Kugaragara
kw’aya makipe akomeye hanze y’u Bwongereza bigaragaza uko Premier League
ikomeje kwagura umubare w’abafana ku rwego mpuzamahanga, no kugeza umupira
w’amaguru ku bakunzi bawo hirya no hino ku isi.
Mu mpeshyi Arsenal na Tottenham bizacakiranira bwa mbere hanze y'u Bwongereza
Arsenal na Tottenham ni amakipe akunzwe cyane mu murwa mukuru wa London
TANGA IGITECYEREZO