RURA
Kigali

Arsenal na Tottenham bazakina umukino wa mbere mu mateka hanze y’u Bwongereza

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:31/03/2025 18:50
0


Ku nshuro ya mbere mu mateka, Arsenal na Tottenham Hotspur bagiye guhurira mu mukino wa North London Derby uzabera hanze y’u Bwongereza.



Uyu mukino wa gicuti uteganyijwe kubera muri Hong Kong, mu kibuga gishya cya Kai Tak, ku wa 31 Nyakanga 2025, mu rwego rwo kwitegura shampiyona ya 2025-26.

Ni inshuro ya mbere aya makipe abiri y’amakeba azakinira hanze y’u Bwongereza, bikaba biteganyijwe ko umukino uzatangira saa 7:30 z’umugoroba ku isaha ya Hong Kong (saa 11:30 za mu gitondo ku isaha y’i Londres - BST).

Uzaba ari umwe mu mikino ikomeye izaba muri Hong Kong muri "Hong Kong Football Festival", aho ku wa 26 Nyakanga hazaba undi mukino ukomeye hagati ya Liverpool na AC Milan.

Arsenal iheruka gukorera urugendo muri Hong Kong mu 2012, mu gihe Tottenham yo iheruka gukina imikino ya gicuti muri Japani na Koreya y’Epfo mu 2024.

Ikipe ya Manchester United nayo izakina imikino ibiri ya gicuti muri Hong Kong na Maleziya nyuma y’isozwa rya shampiyona. Gusa, iyi kipe iri no mu makipe menshi ya Premier League azakorera imyiteguro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku rundi ruhande, Chelsea na Manchester City ntibaratangaza aho bazakorera imyitozo y’imikino ya mbere y’umwaka mushya, kuko aya makipe yombi afite imikino ya Club World Cup, izatangira ku ya 15 Kamena 2025.

Kugaragara kw’aya makipe akomeye hanze y’u Bwongereza bigaragaza uko Premier League ikomeje kwagura umubare w’abafana ku rwego mpuzamahanga, no kugeza umupira w’amaguru ku bakunzi bawo hirya no hino ku isi.

 

Mu mpeshyi Arsenal na Tottenham bizacakiranira bwa mbere hanze y'u Bwongereza

Arsenal na Tottenham ni amakipe akunzwe cyane mu murwa mukuru wa London






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND