RURA
Kigali

Perezida wa Vision FC irwana n'ubuzima yabyegetse ku kwibwa

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:31/03/2025 8:42
0


‎Perezida wa Vision FC,John Birungi yavuze ko imwe mu mpamvu iyi kipe iri kurwana no kutamanuka muri shampiyona y'icyiciro cya kabiri ari ukubiba. ‎



Ku munsi w'ejo nibwo ikipe ya APR FC yatsinze Vision FC bigoranye ibitego 2-1 mu mukino wo ku munsi wa 22 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda wakiniwe kuri Kigali Pelé Stadium.

‎‎Nyuma y'uyu mukino, Perezida wa Vision FC, John Birungi yavuze ko amahirwe yo kutamanuka muri shampiyona y'icyiciro cya kabiri ari mu maboko yabo bitewe n'uko abona imikino isigaye bazayitwaramo neza.

‎‎Yagize ati"Amahirwe ari mu maboko yacu ntabwo njyewe nagendera ku kuvuga ngo hari amakipe manini?Amakipe manini se arusha APR FC ni ayahe? Niba dushoboye gukina na APR FC tukaba twari hafi yo gutsinda umukino ,twaribunganye ariko badutsinze penariti. 

‎‎Rero njyewe nta kipe navuga ngo irakomeye cyane. Ikindi ntabwo nagendera ku ikipe ngo ndimo kurwana na Kiyovu n’iki, iby’umupira wacu murabizi ibiba birimo". 

‎‎Yavuze ko Vision FC itarimo irahangana  na Kiyovu Sports bitewe nuko hari amakipe amanuka n'ubundi bakayagumisha mu cyiciro cya mbere.

‎‎Ati"Icyo nshaka kubabwira ntabwo Vision FC turimo turahangana n’amakipe amwe n’amawe ngo turahangana na Kiyovu n’iki, urumva hari amakipe amanuka bakayagumishamo ibyose ntabwo byabaye? Ntabwo mubizi, rero njyewe ntabwo naje guhangana n’amakipe amaze igihe kinini kuko niyo amanutse bayagaruramo.

‎‎Njyewe ndi gushaka amanota 3 yo kugira ngo nirwaneho tugumemo kandi tutayabonye ni amahirwe mabi, ariko ndumva ubushobozi buhari".

‎‎Perezida wa Vision FC yavuze ko gahunda yo kuzamura abakinnyi bakiri bato bakiyifite gusa ko nta mafaranga babonamo bitewe nuko amakipe birangira abatwariye ubuntu.

‎‎Yagize ati"Ukuzamura abana twarabikoze imyaka 15, nta kinini twayivanyemo uretse ishema ryo kuzamura abakinnnyi bakinira Amavubi, amakipe menshi abakinnyi aba ashakaga kubafatira ubuntu uretse APR FC na Police FC nta y’indi yigeze iduha amafaranga.

‎‎Bajyaga mu manyanga bagashaka kubafata ubundi abana bakaza barira bavuga ngo barashaka kumpa umwanya muri AS Kigali ariko nta mafaranga batanga. AS Kigali hari igihe yabaga ifite abakinnyi 4 ba Vision FC babanza mu kibuga ariko nta n’igiceri bigeze baduha. Rero kuzamura abana nka Vision FC biracyahari kuko ni inshingano zacu ariko kugira ngi tuyivanemo amafranga bisaba ingufu nyinshi".

‎‎John Birungi yavuze ko ibintu byo kwiba nabyo bikwiye kurangira ndetse yerekana ko kuba bari kurwana no kutamanuka biri mu byabiteye.

‎‎Yagize ati"Ibintu byo kwiba nabyo birangire kuko iyo wibiye umukinnyi no mu ikipe y’igihugu aba afite imitekerereze ko bagiye kumwibira bikatunanira rero kandi bihora bitunanarira mu Mavubi murabibona kubera izo mpamvu. 

‎‎Nk’uyu munsi umukino wari usukuye bikomeje gutya nta kibazo cyaba gihari. Uyu mukino ntabwo batwibye ariko abatwibye barahari benshi, amashusho arahari aho batwiba mu buryo bugaragara. Nubwo turi hasi hari imikino 6 batwambuye".

‎‎Kugeza ubu Vision FC iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa shampiyona aho ifite amanota 16, naho Kiyovu Sports iyiri imbere ku mwanya wa 15 yo ifite amanota 21 mu gihe habura imikino 8 ngo shampiyona irangire.

Perezida wa Vision FC avuga ko imwe mu mpamvu bari kurwana no kutamanuka ari ukubera kubiba






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND