RURA
Kigali

Netanyahu yatanze umukoro ku bayobozi ba Hamas

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:30/03/2025 20:09
0


Minisitiri w'Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko abayobozi ba Hamas bo muri Gaza bashobora kuva muri Gaza, ariko bagasabwa gutanga intwaro zabo. Iyi gahunda yagiye hanze mu gihe ibikorwa bya gisirikare bya Israel byongeye gukomera nyuma yo basubukura ibitero ku itariki ya 18 Werurwe, nyuma y’amezi abiri y’ihagarikwa ry'intambara.



Mu nama y’akanama ka guverinoma kateranye ku Cyumweru, Netanyahu yishimiye ko Israel ikomeje ibiganiro mu gihe habura igikorwa cyo kubohora impfungwa z’Abanya-isirayeli bafungiwe muri Gaza. Yavuze ko "igitutu cy'igisirikare cya Israel kiri gutuma Hamas ibura icika intege, bikaba birimo konjyera amahirwe yo kuba ishobora kurekura impfungwa".

Icyifuzo cya Netanyahu kivuga ko abayobozi ba Hamas bazemererwa kuva muri Gaza gusa niba bemera kurambika intwaro zabo. Yashimangiye ko imbaraga zishorwa na Israel mu bikorwa bya gisirikare zirimo gutuma Hamas isubira inyuma.

Amakuru dukesha France 24 yemeza ko ibi bibaye nyuma y'igitero cy’indege cyahitanye abantu benshi muri Khan Yunis, mu majyepfo ya Gaza, ku munsi wa mbere w’ikiruhuko cya Eid al-Fitr, kikica abantu umunani barimo abana batanu. 

Nubwo ibihe bibi birimo kubera muri Gaza, intambara irakomeje, ndetse Hamas yavuze ko ishobora kureka kugenzura Gaza, ariko ikaba itazemera gutanga intwaro.

Ibiganiro by’impande zombi birakomeje, biyobowe n’ibihugu birimo Misiri, Qatar, n'Amerika, bigamije gushyiraho agahenjye k’intambara no kubohora impfungwa. Gusa, ejo hazaza h'ibi biganiro haracyari mu kirere, kubera kutumvikana ku ngingo zimwe na zimwe hagati y’impande zombi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND