RURA
Kigali

Umuraperi Young Scooter wari icyamamare muri Atlanta yitabye Imana ku munsi w'Isabukuru ye

Yanditswe na: Kubwayo Jean de la Croix
Taliki:30/03/2025 10:48
0


Ku itariki ya 27 Werurwe 2025, umuraperi w'ikirangirire wo muri Atlanta, Young Scooter, yitabye Imana ku myaka 39.



Young Scooter, witwa Kenneth Bailey mu buzima busanzwe, yari azwi cyane mu muryango wa rap, aho yamenyekanye mu gukorana n'abandi bahanzi bakomeye nka Future na Gucci Mane.

Amakuru rolling stones magazine avuga ko Young Scooter yapfuye nyuma yo gukomeretsa ubwo yageragezaga gutoroka abapolisi ku munsi w'amavuko we, ari nawo mwaka yizihizaga isabukuru ye. 

Inkuru y’urupfu rwe yateje agahinda gakomeye, cyane ku bakunzi b’umuziki we ndetse n’abahanzi bagenzi be. Byabaye inkuru itunguranye, kandi benshi mu bakunzi ba rap mu karere ka Atlanta n’ahandi ku isi batabashije kwemera ko uyu muraperi, wamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zagiye zibica bigacika, yari agiye gutanga umusanzu we ku isi y’umuziki.

Young Scooter yari umwe mu baraperi b'intangarugero, kandi yari afite ijwi rikomeye mu ruganda rw’umuziki rwa Atlanta. Ubuzima bwe bwari buzwiho guhanga udushya mu njyana ya rap ndetse no gukora indirimbo zashimishije imitima y'abatari bacye. 

Mu buzima bwe, yakoze ibikorwa byinshi by’indashyikirwa ndetse yibukwa cyane mu mikorere ye n’ibikorwa by'indashyikirwa mu muziki, aho yari yaragize uruhare runini mu guteza imbere umuziki wa Atlanta.

 

Young Scooter [Kenneth Bailey] yitabye Imana 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND