Ikipe ya Nottingham Forest ikomeje kwandika amateka muri FA Cup, nyuma yo gutsinda Brighton & Hove Albion kuri penaliti, igahita ibona itike yo gukina 1/2 cy’irangiza bwa mbere kuva mu 1991.
Mu kwezi kwa Gatatu 2024, Nottingham Forest
yari ihanganye no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri cya Premier League nyuma yo
gukatwa amanota, ndetse yari yarasezerewe mu marushanwa yose yo mu Bwongereza.
Ariko nyuma y’umwaka umwe, ibintu byahindutse cyane! Ubu bari mu makipe ari
hejuru muri shampiyona ndetse banageze muri 1/2 cya FA Cup.
Mu mukino wabereye kuri Amex Stadium, Forest
yatsinze Brighton kuri penaliti nyuma y’umukino warangiye amakipe yombi
anganya. Matz Sels, umuzamu wa Forest, yagaragaje ubuhanga buhebuje, afata
penaliti ebyiri - iya Jack Hinshelwood n’iya Diego Gomez - bituma ikipe ye
ibona amahirwe yo gukomeza.
Ryan Yates, kapiteni wa Forest, yatsinze
penaliti ya nyuma yahesheje ikipe ye itike ya 1/2. Yagize ati: "Nari mfite
igitutu ariko nari nzi ko ngomba gutsinda. Matz yafashe penaliti ebyiri,
sinashoboraga gutenguha ikipe yacu."
Ikipe ya Forest imaze gutsinda imikino itatu ya FA Cup kuri penaliti muri uyu mwaka, bikayihesha agahigo ko kuba ikipe ya mbere ibigezeho. Nyuma yo gutsinda Luton 2-0 mu ijonjora rya gatatu, Forest yakomeje itsinda Exeter City na Ipswich Town kuri penaliti, none na Brighton nayo bayitsinze kuri penaliti.
Umutoza Nuno Espirito Santo yagize ati:
"Matz yongeye gutabara. Ni ubwa gatatu tubikoze, kandi buri gihe twabaga
dufite amahirwe."
Mbere y’umukino, hari impaka ku cyemezo
cy’umutoza Nuno cyo kutabanza mu kibuga Callum Hudson-Odoi na Anthony Elanga,
cyane cyane kuko rutahizamu Chris Wood yari yavunitse. Nyuma y’isaha imwe, aba
bakinnyi binjiye mu kibuga, nubwo batakoze byinshi, Hudson-Odoi yatsinze
penaliti ya kabiri ya Forest.
Uwahoze ari rutahizamu wa Manchester United,
Wayne Rooney, yagize ati: "Tuvuze ko umutoza yakoze ikosa kuruhutsa bamwe
mu bakinnyi be, ariko kuko ikipe ye yakomeje, tugomba kumuha icyubahiro."
Nyuma yo gutsinda Brighton, Nottingham Forest
izajya i Wembley gukina 1/2 cy’irangiza. Niba bakomeza kwitwara neza,
ntibitangaje ko bazakomeza inzozi zo kwegukana FA Cup bwa mbere kuva mu 1959.
Nottingham Forest ikomeje kuvugisha amakipe muri shampiyona y'u Bwongereza yanageze muri 1/2 cya FA Cup
TANGA IGITECYEREZO