Umutoza wa Real Madrid,Dr Carlo Ancelotti agiye kubaranishwa ku cyaha cyo kunyereza imosoro aho umushinjacyaha amusabira igifungo cy'imyaka ine.
Mu Cyumweru gitaha nibwo biteganyijwe ko uyu mutoza azajya kuburana ku cyaha cyo kunyereza imisoro y'asaga Miliyari 1.1 y'Amadorali ku mafaranga yabonye hagati ya 2014 na 2015 avuye mu bijyanye no kugurisha uburenganzira bw'amashusho ye(image right) ubwo n'ubundi yatozaga Real Madrid.
Uru rubanza ruzatangira ku wa Kane w'Icyumweru gitaha bikaba biteganyijwe ko ruzamara iminsi nk'uko byatangajwe n'umuvugizi w'urukiko ruzaberamo.
Carlo Ancelotti ubitse Champions League 5 harimo 2 yatwaranye na Real Madrid, agomba kuzaba ari muri uru rubanza ntabyo kuzaburanishwa adahari.
Uyu mugabo mu 2014 na 2015 yasoreraga umushara yahembwaga muri Real Madrid ariko andi mafaranga yavaga ku ruhande yo ntabwo yigeze ayasorera.
Muri 2014 uyu mutoza yabonye arenga miliyoni 1.33 y'Amadolari avuye mu kugurisha uburenganzira bw'amashusho ye naho mu 2015 abona agera ku miliyoni 3.19 gusa ngo ntabwo yigeze atanga imisoro nk'uko bitangazwa n'umushinjacyaha.
Mu 2023 nibwo Urukiko rwa Espagne rwari rwavuze ko Ancelotti agomba kubarinishwa kuri ibi byaha gusa birangira hadashyizweho amatariki uru rubanza ruzabera.
Muri Espagne ntabwo ari ubwa mbere habayeho ikibazo cy'umutoza cyangwa abakinnyi banyereje imisoro. Cristiano Ronaldo na Lionel Messi bahamwe n'iki cyaha ndetse bakatirwa igifungo gisubitse.
Jose Mourinho watoje Real Madrid nawe yahamwe n'icyaha cyo kunyereza umusoro akatirwa igifungo cy'umwaka umwe usubitse.
Carlo Ancelotti arashinjwa kunyereza imisoro
TANGA IGITECYEREZO