RURA
Kigali

Ububiko bw'amazi ku isi buri kugabanuka bikanagira ingaruka ku buhinzi

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:30/03/2025 19:31
0


Mu bushakashatsi buheruka gushyirwa ahagaragara mu kinyamakuru Science, abashakashatsi bagaragaje ko ibihe by'ihindagurika ry'ikirere ryatumye ububiko bw'amazi ku Isi burushaho kugabanuka cyane cyane mu butaka, mu mazi yo mu biyaga, mu migezi no mu gice cy'imvura.



Ubushakashatsi bwakozwe n'umwarimu wa Hydrology muri kaminuza ya Melbourne, Dongryeol Ryu, hamwe na mugenzi we Ki-Weon Seo, bwagaragaje ko guhinduka k'ubushyuhe bw'Isi byatumye amazi yari asanzwe abikwa mu butaka agabanuka cyane mu myaka 20 ishize. 

Ibi bibazo byo kubura amazi biri kugaragara cyane mu buhinzi, aho ubutaka bwinshi butagifite ubushobozi bwo kubika amazi ahagije byakubitiraho n'amapfa bigahumira kumirari.

Nk'uko tubikesha urubuga Phys.org mu isesengura ryabo, abashakashatsi basanze amazi yo mu butaka bw'Isi yaragabanutseho gigatons 2,000. Ibi byatumye habaho impinduka mu mikorere ya biosphere ndetse n'inyungu ziva ku buhinzi.

Ryu na bagenzi be bagaragaje ko nubwo imvura nyinshi ishobora kuza nyuma y'amapfa, nta burenganzira bwo kwemeza ko ubutaka bwabika amazi nk'uko byari bimeze mbere. Ibi byerekana ko ubushyuhe bukabije ku Isi bwabujije ubutaka gukomeza kugira ubushobozi bwo kwakira no kubika amazi igihe kirekire.

Abashakashatsi bagaragaje ko ibi byose bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buhinzi, by'umwihariko ku buhinzi bukoresha amazi yo mu migezi aho bahinga buhira, aho amazi atakara cyane biturutse ku mwuka mwiza kandi abaturage bo mu bihugu bitandukanye batangiye guhura n'ingaruka.

Kubera ibihe byahise by'ihindagurika ku Isi, abashakashatsi batangaje ko iki kibazo gishobora kuzahura n'abaturage benshi, cyane cyane ku bahinzi bakenera amazi menshi. Ku rwego rw'Isi, abahanga bagaragaje ko amazi yo mu butaka no mu migezi yagabanutse, bikaba byarateje impinduka mu ngufu z'imvura.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND