Mu bihe byo hambere, umuryango wari umusingi ukomeye w’ubuzima bwa muntu, aho abashakanye n’abana babo babanaga mu bwumvikane no gushyira hamwe. Nyamara, muri iki gihe, gusenyuka kw’ingo byabaye ibisanzwe bigaragara henshi ku isi, harimo no mu Rwanda.
Iki kibazo gifite impamvu zitandukanye zirimo izishingiye ku miterere y’abashakanye, imibereho y’iki gihe, ndetse n’ingaruka z’iterambere. Ni ikibazo gihangayikishije isi yose kuko ingo nyinshi zeri gusenyuka bitandukanye n'uko byari bimeze mu myaka yashize.
Mu mwaka wa 2022/23, inkiko z'u Rwanda zemeje gatanya za burundu 3075 ku bashakanye mu buryo bwemewe n'amategeko. Raporo y'Urwego rw'Ubucamanza mu Rwanda igaragaza ko imiryango 2,833 ariyo yatse gatanya mu 2023.
Impamvu ingo zo muri iki gihe ziri gusenyuka hadaciye kabiri:
Kutumvikana ku nshingano z’abashakanye: Kimwe mu bitera amakimbirane mu ngo ni ugutandukana kw’imyumvire ku nshingano za buri wese. Iterambere ryazanye impinduka nyinshi, aho abagore benshi basigaye bagira amahirwe yo gukora nk’abagabo, bituma inshingano mu rugo zigomba kugabanywa.
Nyamara, hari abagabo bamwe bagifite imyumvire y’uko ari bo bagomba kugenga urugo, bikabyara ubushyamirane iyo bumvise ko abagore babo badakurikiza uko babyifuza.
Kutizerana no gucana inyuma:Icyizere ni umusingi ukomeye w’urugo. Iyo umwe mu bashakanye atizera undi cyangwa se akamenya ko yamuciye inyuma, urukundo rurangirika.
Imbuga nkoranyambaga, uburyo bworoshye bwo gutembera n’uburangare mu mibanire y’abashakanye bituma gucana inyuma byiyongera. Iyo umwe yifatira icyemezo cyo gushaka undi muntu hanze y’urugo, bitera ibibazo bikomeye bishobora gutuma urugo rusenyuka.
Ibibazo by’ubukungu:Ubukungu ni imwe mu nkingi zikomeye zituma urugo ruramba. Iyo abashakanye babuze ibyangombwa by’ibanze nk’amafaranga yo kubaho, inzu yo guturamo cyangwa ibitunga umuryango, amakimbirane arabura.
Hari ubwo umwe yumva ko undi ntacyo akimaze kuko atabona ubushobozi bwo gufasha urugo, bikarangira bagiye gushakira ahandi.
Kudaha umwanya urukundo no ku bashakanye:Urugo rukeneye gukomeza gukura mu rukundo, ariko ntibishoboka igihe abashakanye badahana umwanya wo kuganira no kwita kuri buri wese.
Kuri ubu, abantu benshi barahuze—bari mu kazi kenshi, abandi barahugira ku mbuga nkoranyambaga cyangwa inshuti zabo, bigatuma imibanire yo mu rugo irushaho gucumbagira. Iyo abantu batakibonana umwanya, urukundo rugabanuka bikarangira urugo rusenyutse.
Gutakaza indangagaciro n’umuco w’ishyingiranwa:Muri iki gihe, abantu bamwe bashyingiranwa badatekereje neza ku nshingano zibategereje.
Abashakanye bararushinga badatekereje ku bibazo bazahura na byo, bikarangira iyo bagize ibibazo bahitamo gutandukana aho gukemura ibibazo biriho. Imico imwe n’imwe yo kwihangana n’ubworoherane yaragabanutse, bituma gusenya urugo byoroha.
Kudashaka ubufasha igihe habayeho ibibazo:Hari ubwo ibibazo by’urugo bitangira ari bito, ariko bigakura kubera ko abashakanye badashaka kubiganiraho cyangwa ngo bashake ubufasha.
Hari abumva ko kugisha inama abandi ari intege nke, nyamara bishobora kuba igisubizo cyabafasha gukomeza kubana mu mahoro. Iyo abantu bagumye muri ibyo bibazo nta mwanzuro bifashe, bishobora kurangira urugo rusenyutse.
Isenyuka ry’ingo rifite ingaruka zikomeye ku bashakanye, ku bana no ku muryango mugari. Kugira ngo imiryango ikomere, bisaba ko abashakanye bubahana, bagirana ibiganiro, bakizera kandi bakabana mu bwumvikane.
Kwirinda gucana inyuma, gucunga neza ubukungu bw’urugo no gutekereza ku ndangagaciro z’urugo ni ingenzi mu gutuma umuryango ukomeza gutekana no kuramba.
TANGA IGITECYEREZO