RURA
Kigali

Urubyiruko 155 bahawe impamyabushobozi muri gahunda ya Career Orientation Fair

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:26/03/2025 18:16
0


Abasore n’inkumi bagera ku 155 bakomoka mu karere ka Nyamashkeke na Nyagatare nibo babanjirije abandi kwitabira gahunda ya [Igira ku murimo] Career Orientation Fair aho bimenyerezaga umwuga mu bigo bitandukanye ndetse abitwaye neza bakaba barabibonyemo akazi, abo kandi bakaba bashikirijwe impamyabushobozi.



Kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Werurwe 2025 ku nzu y’urubyiruko iherereye mu Karere ka Nyarugenge Umurenge wa Kimisagara niho habereye igikorwa cyo gushimira urubyiruko rwo mu Karere ka Nyagatare na Nyamasheke rumaze iminsi muri gahunda ya [Igira ku murimo] Career Orientation Fair ndetse no gukangurira urubyiruko guhanga imirimo.

Gahunda ya [Igira ku murimo] Career Orientation Fair yatangiriye bwa mbere mu karere ka Nyagatare na Nyamasheke aho urubyiruko rwashakiwe ibigo by’abikorera ndetse n’inganda bakoreramo bimenyereza umwuga mu rwego rwo kubafasha gukora imyuga irenze umwe ndetse ndetse abitwaye neza bakabona imirimo muri ibyo bigo.

Muri iki gikorwa Minisitiri w’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yavuze ko kuba iki gikorwa cyaratangiriye mu karere ka Nyagarare na Nyamasheke ari ibintu byatekerejweho cyane ko atari igikorwa kizahita gihagarara ahubwo kizakomeza kikanagera mu tundi turere.

Minisitiri  Utumatwishima  yagize ati “Ni igikorwa twakoze dufatanyije na UNICEF. Twumvikanye ko tugiye kugerageza urubyiruko 150 ariko tugatekereza kureba mu turere twose tw’igihugu ariko nyuma twigira inama yo gufata uturere tubiri dutandukanye kandi turi kure, nibwo twahisemo Nyagatare na Nyamasheke ngo tubanze turebe ko urubyiruko ruzabyitabira, tunamenye ko ibigo by’abikorera nabyo bizemera kubakira kugira ngo tumenye icyo twatangiriraho kugira ngo iyi gahunda igere mu turere twose.

Yakomeje avuga ko mu mbogamizi bahuye nazo mu gutegura iyi gahunda ari ukubona ba rwiyemezamirimo bagirira icyizere urubyiruko bitoroshye cyane ko imyitwarire ya rumwe mu  iba ikemangwa.

Yakomeje agira ati “Twigeze gukora Carrer Fair nk’iyi muri Musanze maze umwe muri ba Rwiyemezamirimo aratubwira ngo akazi karahari ko guha urubyiruko ariko ngo urubyiruko ntabwo rwiteguye kuko bava mu ishuri bafite inzozi zo gutangira bayobora ibigo bikomeye, agasohokana icyongereza kirenze akumva yahita aba ushinzwe abakozi, wamushyira mu iduka akumva ashaka gutunga Telefone nk’iyumukoresha we ndetse bikamutera no kuyiba.

Minisitiri yakomeje avuga ko uwo rwiyemezamirimo yababwiye ko kugirira ikicyere urubyiruko bigoye kubera ko indangagaciro zarwo ari nkeya cyangwa wamusiga ku kazi gasaba guhozaho ugasanga yibereye ku mbuga nkoranyambaga.

Minisitiri Utumatwishima  yashimiye UNICEF yashyigikiye iki gikorwa cyiza ndetse akangurira urubyiruko kwihangira imirimo.

Yashishikarije urubyiruko kwitabira gukurikirana amasomo yo kwihangira umurimo agaragara ku rubuga Minisiteri y’urubyiruko yakoze ifatanyije na UNICEF rwa Ingazi.rw

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, Minisitiri Utumatwishima, yavuze ko Leta y’u Rwanda yihaye gahunda yo guhanga imirimo ku banyarwanda bose ariko urubyiruko rukabyungukiramo cyane kuko aribo benshi mu gihugu kandi bafite imbaraga zo gukora.

Ati “Nibukije y’uko gahunda ya Leta twihaye ari uko tuzahanga imirimo ku banyarwanda bose ariko cyane cyane birumvikana ko urubyiruko ari twe benshi iyo mirimo izajya ku rubyiruko. 

Abikorera ku giti cyabo bakunda kutubwira ko urubyiruko rutiteguye kuko ubumenyi bwabo mu gukora Business, gukora inshingano zabo ku gihe ni bike ndetse rimwe na rimwe bakagira ingeso zo kudakora neza ibyo bashinzwe ntibatange umusaruro.

Twashakaga kubahinyuza maze twohereza urubyiruko mu nganda no mu bigo by’abikorera biri mu karere ka Nyamasheke na Nyagatare kugira ngo turebe iyo myitwarire y’urubyiruko n’icyo ba rwiyemezamirimo bazabivugaho. Icyo twabonye ni uko urubyiruko rw’u Rwanda rufite ubumenyi n’imyitwarire myiza, ni nayo mpamvu benshi mu bakoreshejwe babonye akazi".

Yasoje agira inama urubyiruko kutigira kwibagirwa kuko ibyo bakuye mu mashuri aribyo bizabaherekeza mu kazi kabo ka buri Munsi.

Ati “Icyo nasaba urubyiruko ni ukumenya neza icyo wabashije kwiga, niba gisaba ikinyarwanda cyangwa icyogereza, niyihangane akimenye neza, twizeye ko imirimo igihugu kizahanga kizasanga biteguye cyangwa n’abazihangira imirimo bizabafashe kubona inyungu.

  

Urubyiruko 155 baturutse mu turere twa Nyagatare na Nyamasheke bahawe impamyabushobozi nyuma ya Gahunda bamazemo iminsi ya Career Orientation Fair

Minisitiri Utumatwishima yakanguriye urubyiruko kwihangira umurimo

UNICEF ku bufatanye na Minisiteri y'urubyiruko bashyizeho gahunda ya Ingazi.rw urubuga rutanga amasomo ku kwihangira umurimo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND