Imbwa izwi ku izina rya Cadabomb Okami yagurishijwe miliyoni 500 z’ama-rupe, aho yaguzwe na S. Satish, umugabo uzwiho gukunda imbwa by’umwihariko izifite umwihariko.
Nk’uko byemejwe
n’ibinyamakuru birimo Economic Times, Euronews, News24 ndetse n’ibindi, ifite
umwihariko wo kuba uyirebeye kure ushobora no kwibeshya ko ari ikirura atari
imbwa kuko isa nacyo neza.
Iyi mbwa
yaciye agahigo ko kuba imbwa ihenze kurusha izindi ku Isi, imaze amezi umunani
yonyine ivutse aho yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikaba ipima
ibiro 75.
Satish
utuye mu mujyi wa Bengaluru muri Leta ya Karnataka mu Buhinde, azwi ho kugura
imbwa cyane dore ko ubu atunze imbwa zisaga 150, hakaba hari n’indi aherutse
kugura miliyoni zisaga eshatu z’amadolari.
Gusa si
kuzitunga by’umurimbo gusa, ahubwo izi mbwa Satish nawe zimwinjiriza amafaranga
kuko azikoresha mu myiyerekano mu birori bitandukanye, ndetse abantubakazisura
mu bihe bitandukanye ari nako bimwinjiriza agatubutse.
TANGA IGITECYEREZO