Meya w’Umujyi wa Paris, Anne Hidalgo, yasabye Polisi gukumira igitaramo cy’umuhanzi Maître Gims, bitewe n’uko giteganyijwe ku wa 7 Mata 2025, umunsi utangiza Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Abanyarwanda batandukanye, barimo Ambasaderi François Nkulikiyimfura, bagaragaje ko kuba iki gitaramo kibaye kuri iyi tariki ari ugusuzugura amateka.
Hanagaragajwe impungenge ko iki gitaramo gishobora gukoreshwa nk’urubuga rwo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Iki gitaramo cyitiriwe gukusanya inkunga yo gufasha abana bo mu Burasirazuba bwa RDC bagizweho ingaruka n’intambara, mu gihe UNICEF yagaragaje ko itagishyigikiye. .
Ibiro bya Meya wa Paris byasobanuye ko gushyira iki gitaramo ku ya 7 Mata ari amahitamo mabi, ashingiye ku mwuka mubi uri hagati y’Abanyarwanda n’Abanye-Congo baba i Paris, ndetse no ku butumwa bwibasira Abanyarwanda bukomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.
Mu ntangiriro za Werurwe, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, François Nkulikiyimfura, yavuze ko guhitamo iyi tariki ari “igikorwa kibabaje cyane.”
UNICEF, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bw’abana, ryari ryaremeye gufatanya n’abategura iki gitaramo, ryatangaje ko ryisubiyeho rivamo.
Icyo gihe, UNICEF yatangaje ko itacyifatanyije n’igitaramo cyateguwe na Gims, umuhanzi uzwiho amagambo ashishikariza urwango, cyane cyane ubwo yavugaga ngo “Ntabwo ushobora guhosha umutsi w’Umututsi ukoresheje umutobe w’’icunga.”
Mu gihe igitaramo cyakomeza gutegurwa, imiryango iharanira inyungu z'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatangaje ko izakora imyigaragambyo kuri Accord Arena ku munsi w’igitaramo.
Tariki 7 Mata ni umunsi utangiza Icyumweru cyo Kwibuka ndetse n'iminsi 100 y'inzira y'umusaraba Abatutsi banyuzemo bicwa amahanga arebera.
TANGA IGITECYEREZO