RURA
Kigali

Mbigereranya n'inzira y'umusaraba - Generous 44 yahishuye uko yisanze akoresha ibiyobyabwenge byamugejeje Iwawa- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/03/2025 12:39
0


Mu myaka ibiri yari ishize umuraperi Generous 44 ari mu rubyiruko rwagororerwa mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa, ayisobanura nk'urugendo rw'inzira y'umusaraba, kandi akavuga ko yatakaje igihe cyane ko yanasanze abo bari mu kigero kimwe nawe barateye intambwe yisumbuyeho.



Kuko byatangiye inshuti ze zimubwira kugerageza kunywa ubwoko bunyuranye bw'ibiyobyabwenge, birangira abaswe nabyo kugeza ubwo inzego z'umutekano zamufataga ari kumwe n’inshuti ze, ari mu masaha y'igitondo cy’uwo munsi. 

Ubu yagarutse mu buzima busanzwe, ni nyuma y'uko ku wa 5 Werurwe 2025, avuye Iwawa ari kumwe n'abandi barenga ibihumbi bine bari bamaze igihe bagororwa kugirango bafashwe kongera kwisanga mu buzima busanzwe. 

Iwawa habarizwayo urubyiruko rwakoresheje ibiyobyabwenge, aho banahabwa abaganga mu mitekerereze bakabafasha kongera kugaruka mu buzima busanzwe.

Biba ari inzira igoye ku mwana w'umusore kuhisanga, watekereza uburyo wanyweye ibiyobyabwenge kubera bagenzi bawe umutima ukadiha, ni nako byagenze kuri Generous 44 kuko yabinyweye kubera inshuti ze.

Yicuza ko imyaka ibiri ishize yamubereye iy'igihombo, kuko nta kintu yigejejeho, inshuti ze hafi ya zose zamucitseho, ndetse n'abahanzi yasize afashije kwinjira mu muziki bamaze gutambuka intambwe ye.

Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Generous 44 yagarutse ku rugendo rwagejeje ku gufungirwa i Gikondo kugeza ubwo yisanze Iwawa ahabwa amasomo arimo ubudozi, kandi buri munsi abashinzwe umutekano bakamenya uko yiriwe n'uko yaramutse.

Generous 44 yavuze ko yafashwe mu 2023 ari kumwe n'inshuti ze 'tumaze kunywa itabi n'ubwo ntaryo badusanganye, hari mu gitondo hanyuma baratujyana, twari twasengereye (gusengera/kunywa inzoga) kugeza mu gitondo'.

Yavuze ko yisanze mu gukoresha ibiyobyabwenge bitewe n'inshuti ze. Ati "Twebwe twatinze kwihitiramo baduhitiramo, kandi nyine ibyo baduhitiyemo murabibona. Amahirwe menshi yo kwisanga mu biyobyabwenge biva ku nshuti, inshuti niyo ushobora kubona ifite ikintu ugashaka nawe kugerageza [...] Ikintu cyose kiva mu nshuti ushaka kugerageza, ariko nyine ingaruka ni wowe zigeraho, hari igihe ziba nziza cyangwa zikaba mbi."

Uyu muraperi yavuze ko gutangira kunywa ibiyobyabwenge byanaturutse cyane mu gushaka kwemeza inshuti ze, ndetse aho yatangiye kubinywa 'yarabyihutishije cyane byatumye abatwa nabyo'- Asobanura ko inshuti ze zanywaga urumogi, mugo, ndetse zigakoresha n'ishinge.

Avuga ko we yakoreshaga urumogi ariko 'gacye gacye ugenda ubona n'ibindi nabyo ugashaka kubigerageza'. Generous 44 asobanuye ko we na bagenzi be bafatiwe ku Muhima mu Mujyi wa Kigali, bafatwa n'abashinzwe umutekano, ndetse bagerageza guhangana nabo ariko biranga.

Basobanuriraga abashinzwe umutekano ko nta biyobyabwenge banyweye ariko 'mu by'ukuri twari twabinyweye'. Yavuze ko icyo gihe bahise babajyana i Gikondo ari babiri, ni mu gihe abandi babiri bo bacitse.

Yibuka ko yagiye Iwawa tariki 21 Mata 2023, kandi ubwo yari mu nzira bamujyanyeyo yumvaga ko agiye gutangira inzira y'umusaraba uko byagenda kose. Ati "Nari mfite ubwoba bwinshi. Numvaga nzahapfira, ariko nagezeyo baranyakiriye."

Uyu musore ariko avuga ko hari umwe mu baganga b'imitekerereze, wamukubise ijisho amubwira ko asanzwe amuzi, ndetse akunda ibihangano bye, ariko atunguwe no kuba ari ku rutonde rw'abakoresha ibiyobyabwenge.

Avuga ko uriya muganga yamukubise inkoni eshanu mu rwego rwo kumuhana, amubwira ko yakosheje. Ati "Uwo muganga yarambwiye ati ni indirimbo mfite muri machine zawe ngiye guhita nzisiba urambabaje cyane. Wari umunsi wanjye wa mbere."

Generous 44 yavuze ko mu gihe yamaze Iwawa yahigiye ikinyabupfura, indangagaciro n'ibindi yitezeho ko bizamuherekeza mu rugendo rwe rw'ubuzima. Kandi yumvikanisha ko yicuza, kuko atakabaye yarakoresheje ibiyobyabwenge.

Ikigo ngororamuco cya Iwawa giherereye ku kirwa cya Iwawa, kiri mu kiyaga cya Kivu mu Murenge wa Boneza, Akarere ka Rutsiro, mu Ntara y’Iburengerazuba.

Iki kigo cyatangiye mu mwaka wa 2010, gifite intego yo gufasha urubyiruko rwahuye n’ibibazo by’imyitwarire mibi, cyane cyane abakoresheje ibiyobyabwenge n’abari mu buzererezi, gusubira mu buzima busanzwe.

Mu rwego rwo kubafasha kwiyubaka no kongera kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, abari muri iki kigo bigishwa imyuga itandukanye irimo kudoda, ubwubatsi, ububaji, ikoranabuhanga n’indi mirimo y’amaboko.

Uretse amasomo y’imyuga, abari muri iki kigo bahabwa ubufasha mu by’ubuzima bwo mu mutwe, ubuvuzi, imyitozo ngororamubiri ndetse n’ibikorwa by’amadini, byose bigamije kubafasha gusubira mu buzima busanzwe no kugira imyitwarire iboneye.

Kugeza ubu, ikigo cya Iwawa kimaze kwakira urubyiruko rusaga 19,300 kuva cyatangira mu mwaka wa 2010.

Muri rusange, ikigo cya Iwawa gifite ubushobozi bwo kwakira abasore n’abagabo bagera ku 4,000, ariko hari gahunda yo kucyongerera ubushobozi kugira ngo kizabashe kwakira abasaga 6,000 mu gihe kiri imbere.

Abagororerwa muri iki kigo bahabwa amasomo y’imyuga n’igororamuco, kandi hari gahunda yo kubafasha kubona ibikoresho no gushyigikirwa mu mishinga yabo nyuma yo gusubira mu miryango yabo, hagamijwe kubafasha kwirinda gusubira mu ngeso mbi no guteza imbere imibereho yabo.

Generous 44 yatangaje ko yicuza kuba yarakoresheje ibiyobyabwenge kuko byatumye amara imyaka ibiri Iwawa

Generous 44 yatangaje ko ari Iwawa yahisemo kwiga ubudozi kuko ari umwe mu myuga akunda cyane

Generous 44 yavuze ko yahindutse, kandi Iwawa yahandikiye indirimbo nyinshi agiye gutangira gusohora 

Generous 44 yiyongereye ku rutonde rw’abandi baraperi bajyanywe Iwawa, nyuma ya Firemana wahajyanwe mu 2019, Young Tone na Neg G The General

Generous 44 yari mu rubyiruko rurenga ibihumbi bine bari bamaze imyaka ibiri bari Iwawa

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE N'UMURAPERI GENEROUS 44

KANDA HANO UBASHE KUREBA ZIMWE MU NDIRIMBO ZA GENEROUS 44

">

VIDEO: Murenzi Dieudonne- InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND