RURA
Kigali

Gusomana n'ufite ubwanwa bishobora gutera indwara

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:25/03/2025 12:50
0


N’ubwo abakobwa n’abagore bamwe bikundira gusomana n’umuntu ufite ubwanwa, bumva ari byiza kurushaho, ndetse bamwe bavuga ko batasomana n’umusore udafite ubwanwa, abahanga mu kuvura indwara z’uruhu bavuga ko bishobora gutera indwara z’uruhu, nka infection, kanseri y’uruhu n'indwara izwi nka “impetigo".



Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Daily Mail, Dr Myro Figura, inzobere muri anesthesi (inzobere mu gutera ikinya), ukomoka i Los Angeles, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yasobanuye impamvu ugomba kwitonda mu gihe ugiye gusomana n’umuntu ufite ubwanwa, kuko bishobora kukuviramo kwandura indwara zitandukanye z’uruhu.

Abisobanura agira ati: "Gusomana n’umuntu ufite ubwanwa bishobora gutera indwara? Yego birashoboka."

Akomeza avuga byinshi, ati: “Iyo budasukuye, ubwanwa bushobora kubika bagiteri nyinshi nka “staph na strep” kandi mu gihe uri gusomana n’umuntu iminwa yanyu ifatanye, impu ziba zikubanaho ari na byo bishobora gutuma bagiteri ziri mu bwanwa zinjira mu ruhu rwawe maze bikaba byaguteza indwara ya impetigo”

Avuga ko impetigo ari indwara yandura, ariko idakomeye cyane. Nk’uko NHS (National Health Services) ibivuga, iyi ndwara itangirana uduheri duto dutukura cyangwa imiburu, ariko utu duheri ntabwo tuba tugaragara cyane ku bantu b’imibiri yombi cyangwa b’ibikara.

Utu duheri, duturika mu gihe cya vuba, bigasiga ibisebe bifite ibara rijya gusa n’umuhondo wijimye. Ibi bisebe biza ku munwa aho twa duheri twaturikiye, kandi biba biryana cyane ku buryo ubirwaye ahora ashaka kwishima. 

Ibi bisebe biba bisa nk’aho ari ubuki bwakomye ku munwa ariko uko bigenda bikura bigenda bikwirakwira ku bindi bice by’umubiri, bikabyimba kurushaho ari nako biryana.

Muganga kandi avuga ko bibishobora kuvurwa bigakira, umuti ushoboka ni nko kwisiga amavuta ya hydrogen peroxide ku gace kajeho ibyo bisebe, ariko ibi ni mu gihe bitarakwirakwira ahantu henshi ku mubiri. 

Iyo byakwirakwiriye mu bindi bice ushobora gukoresha ibinini bya antibiotique, mu gihe ibisebe ari binini cyane kandi birimo n’amatembabuzi.

Yongeyeho ko abafarumasiye bashobora gufasha, batanga inama n’ubuvuzi bw’ibanze. Ariko niba bikomeje kuubabaza cyane, cyangwa bigatinda gukira, ni byiza kujya kwa muganga ugafashwa n’inzobere.

Ubusanzwe ibi bikira mu gihe cy’iminsi irindwi kugeza ku minsi icumi, ariko uburyo bwiza bwo kwirinda ni ugufata ingamba. 

Abagabo bakwiye kujya bazirikana ubuzima bw’abakunzi babo maze bakajya bogosha ubwanwa kugira ngo babarinde kurwara indwara zose zaterwa no gusomana nabo mu gihe ubwanwa budasukuye.

Inzobere mu kuvura indwara z’uruhu, Muneeb Shah asobanura ko ari byiza ko abagabo bagira isuku y’ubwanwa bwabo, birinda ko hazamo bagiteri zitandukanye, kandi ko bagomba no gutekereza ku kujya bogosha ubwanwa mu rwego rwo kurinda uruhu rwabo batibagiwe n’urw’abakunzi babo.

Abbagore n’abakobwa bagiye basangiza ubutumwa butandukanye, bavuga kuri iyi ndwara ya impetigo aho hari abavugaga uko bayirwaye mbere ariko bakayimenya ari uko bamaze kuyirwara ngo kuko batari barigeze bagira amahirwe yo gusobanurirwa mbere. Abandi bavuga ko iyi ari yo mpamvu badakunda abagabo bafite ubwanwa, ngo kuko bazi ingaruka zabyo.

Umwe yaranditse ati: ‘Niyo mpamvu nkunda abagabo bogoshe ubwanwa bwabo neza,”undi ati: “niyo mpamvu ntakunda abagabo bafite ubwanwa, nzakundana n’abafite babay face kugenza mpfuye, ibyo kuba basa n’abana simbyitayeho.”

Abandi bafashe umwanya bagaragaza ko batunguwe cyane n’uko abagabao bashobora kugirira umwanda ubwanwa bwabo, bavuga ko abagabo bakagombye kwita ku isuku y’ubwanwa kugira ngo birinde barinda n’abakunzi babo.

Gusomana n'umugabo ufite ubwanwa bishobora kukugiraho ingaruka zikomeye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND