RURA
Kigali

UNICEF irahamagarira isi yose gukomeza gushyigikira abana bari mu bibazo by’inzitane

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:25/03/2025 11:01
0


Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bana, UNICEF, urasaba isi yose kugira uruhare mu bikorwa by’ubutabazi no kurengera ubuzima bw’abana bugarijwe n’intambara, ubukene, indwara n’ibiza. Ni muri gahunda yayo nshya “Tugumane n’abana, tubagezeho ubufasha” yo kurinda uburenganzira bw’abana no kubasubiza icyizere cy’ejo hazaza.



Mu butumwa bwatanzwe n’umuyobozi mukuru wa UNICEF, Catherine Russell, yagaragaje impungenge zatewe no kugabanuka kw’inkunga mpuzamahanga, aho ashimangira ko abana bari mu bihe bikomeye bakeneye ubufasha bwihuse. 

Yagize ati: “Iyo abandi basubiye inyuma, ni twe dusigara hafi y’abana. Ubufasha bwanyu butuma tubasha kugeza amazi meza, inkingo, indyo yuzuye n’amashuri aho bikenewe cyane.”

UNICEF imaze imyaka irenga 75 ikorera mu bihugu n’uturere birenga 190. Kuri ubu, 45% by’abana ku isi bakingirwa n’inkingo zitangwa n’uyu muryango, amazi meza yamaze kugezwa ku bantu barenga miliyari ebyiri, naho abana basaga miliyoni 300 bahawe serivisi z’imirire mu mwaka wa 2023 wonyine.

Imibare igaragaza ko abana miliyoni 8 barokoka buri mwaka bitewe n’ibikorwa by’ubuvuzi n’ubufasha bwa UNICEF. Muri rusange, impfu z’abana bato zagabanutseho 60% ugereranyije n’imyaka 30 ishize, naho igipimo cy’abana batiga cyamatnutse kiva kuri 50% mu 1950 kigera kuri 10% muri iki gihe.

Mu gihe intambara n’ibiza bikomeje kwimura abana n’imiryango yabo muri Gaza, Sudan, Ethiopia na Nigeria, UNICEF irakomeza ibikorwa byo gutanga ubufasha bwihutirwa. Igira uruhare rukomeye mu bikorwa byo gutanga inkingo, ibiribwa byihuse, amazi meza ndetse n’ibikoresho by’uburezi.Muri Gaza umubare w'abana bakeneye unufasha urakomeza kuzamukaMuri Gaza, Sudan, Ethiopia na Nigeria, UNICEF irakomeza ibikorwa byo gutanga ubufasha bwihutirwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND